Monday, 31 October 2022

Akebo kajya iwa Mugarura

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu witurwa ineza yagiranye imico myiza ye; ni bwo bavuga ngo: «Akebo kajya iwa Mugarura!»

Wakomotse kuri Mugarura uwo nyine, ku ngoma itazwi neza ikirali.
Mugarura uwo ngo yakuranye imico myiza cyane, akubitiraho n'ubukire muri byose: imyaka n' amatungo; abantu baza kumucaho inshuro, akabereka icyibo cya mugerwa w'umuhinzi, umuhingiye yahingura akamuha inshuro y'umuhinzi muri icyo cyibo, hanyuma akamushyiriramo indi y'ubuntu. 
Abigenza atyo imyaka myinshi, n'uje kumusaba inka nawe akayimuha, ndetse ngo byarimba akamuheta n' indi ya kabiri.

Byibera aho. Bukeye inshuti ze, n'abana be baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n' imyaka ye, bati : «dore urimaraho ibintu ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara umeze ute ? Ejo uzasanga rubanda rukunnyega nta we ukureba n'irihuye.
Mugarura yumva amagambo yabo akabihorera ntagire icyo abasubiza; ntihagire uwumva ururimi rwe; bigenda bityo igihe kirekire. Biba aho biratinda. Bishyize kera, haza umuntu, amugerageresha kumushuka; aramubwira, ati: « Mugarura ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze rubanda turabwishimira; ariko n'ubwo tugushima bwose, jyewe nta cyo urampa, none nje kugusaba inka eshanu zo kubaga. Mugarura aramwemerera, amuha inka eshanu, arazijyana.
Azigejeje iwe aho kuzibaga arazorora; zirakunda zirororoka, ziba amashyo atanu Rubanda babibonye batyo, barega Mugarura ibwami ko yangiza ibintu. Dore ko ubwo uwangizaga inka ze bavugaga ko amara inka z'umwami. Ibyo bituma umwami amugabiza rubanda baramunyaga, ariko inka n'ibintu bye nta muntu wabigabanye, byatwawe na rubanda bose rubyigabagabanije.
Nuko ibwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye umupfu, mu bintu by' ibwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka umukene cyane, abura aho aba n'umugore n'abana be; agumya kuzerera. Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira akamuha inshuro ebyiri.
Uwo mugabo amukubitse amaso, agira impuhwe; ava mu nzu ya kambere ayiha Mugarura, asigara mu nzu yo mu gikari. Mugarura amaze kubona inzu abamo, rubanda bamenya ko yabonye icumbi; abo yagiriye neza batangira kujya bagenda nijoro, bamushyira ibintu. Ubwo kugenda nijoro batinyaga ibwami.
Uwo Mugarura yahaye inshuro ebyiri, akaza nijoro akamusubiza za nshuro, ndetse akabigira itetu; mbese rubanda yagiriye neza bose baramuyoboka, bamuzanira amafunguro : bamwe mu twibo, abandi mu bitebo. Bigeze aho abenshi yagiriye neza bajya kumuhakirwa ibwami ngo bamuhe umuriro.
Ibwami baremera., bamuha inka y' umuriro. Mugarura amaze kubona umuriro, rubanda barishima; noneho baza ku mugaragaro bamuzanira ibintu, byo kumwishimira bamwitura ineza yabagiriye.
Bukeye wa mugabo wazaga kumushuka ngo amuhe inka eshanu zo kubaga (za zindi yagezaga iwe akazorora), yumvise ko Mugarura yabonye umuriro arishima cyane. 
Arazinduka ajya aho Mugarura acumbitse, aramubwira ati: « Ngize amahirwe kuko wabonye umuriro, za nka wampaga zo kubaga uko ari eshanu narazoroye, zabaye amashyo atanu none ngaya amashyo atatu na njye ndasigarana abiri. Mugarura amushimana na rubanda, barakomeza barahurura, bamuzanira amaturo y'inka n'imyaka; abadafite imyaka myinshi bakamuzanira mu twibo; yubaka imitiba n'ibigega.

Nuko Mugarura asubira kuba umukungu, ndetse arusha mbere; aratunga aratunganirwa. Ubwo rero rubanda bamuzaniraga ibintu bibuka uko yabagiriraga, no byo byiswe ko " Akebo kajya iwa Mugarura"
" Gushyira akebo iwa Mugarura = Kwitega iminsi. "

Akumuntu ni uwa Nyagatuntu

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyambaje ake; ni bwo bagira, bati: «Akumuntu ni uwa Nyagatuntu!

Wakomotse kuri Karake ka Nyagatuntu, umutwa w'i Kaganza mu Nduga; ahagana mu mwaka w'i 1800.
Uwo mutwa Nyagatuntu yari umugaragu wa Gahindiro, bukeye ajyana umuhungu we Karake mu buhake; amusohoza kwa shebuja akiri muto cyane. Karake arahakwa, ariko akibanda kuri Rwogera mwene Gahindiro, kuko ariwe banganaga. Gahindiro amaze gutanga, hima uwo muhungu we Rwogera.
Noneho Karake ahakwa na Rwogera, idendure, aramutonesha cyane. Bukeye Rwogera aramubaza, ati: "Urashaka murimo ki uzajya unkorera ?" Karake, ati « Umurimo nshaka nywukubwiye ntiwawunkundira kuko ntawukwiye. Ubwo yavugaga ko ari umutwa. Rwogera, ati: «Wumbwire nywumve». Karake ati: « Uzanshyire mu ntarindwa. (Ababazi b'ibwami ). Rwogera aramwemerera kuko yamukundaga. Amushyira mu ntarindwa; bamuha igihango. Karake arishima kuko bamushyize mu babazi.
Haciyeho iminsi, Rwogera agabira Karake Gikinga cya Kaganza, amuha. n' inka. Karake azoherereza Nyagatuntu, aba ari na we ujya kuyobora icyo gikingi umuhungu agabanye, we yigumira ibwami; haramuryoha, no kujya asezera ngo atahe ntiyabyibuka. Bukeye Rwogera yongera kumugabira izindi nka z' ibiti, na zo arazohereza ntiyacyura umunyafu.
Izo nka Karake yagabanye kuri R wogera zirororoka ziba nyinshi; aba umukire. Hanyuma Rwogera amushyingira umukobwa w' umuja witwa Nyiramafubo, ariko ntiyari umutwakazi; Karake amaze kurongora, Nyagatuntu arapfa. Ubwo Karake arataha ajya kumwiraburira, bamaze kwera asubira ibwami ku murimo we w' intarindwa, noneho ntiyongera kwibuka gusezera bibaho; aba imbata ibwami, akomeza kuba umutoni wa Rwogera, ndetse bakajya baganira amagambo y'amabanga adakwiye kubwirwa abatwa b'icyo gihe. 
Ibyegera bya Rwogera biramugaya, kugeza ubwo bamuhindutse baramwerurira, bati: «Amagambo uvugana n'uriya mutwa ni magambo ki ? Rwogera ati:»» Nganira na we nk'ibyo nganira na mwe mwese». Baranyoma bararekera ntibongera kugira icyo basubira kuvuga.

Karake akomeza kuba umutoni wa Rwogera. Ariko kuva ubwo, Rwogera atangira gusa n'uwumva amagambo bamuhana yo kutaganira n'uwo mutwa. Aramuhamagaza, amuha inka y'imbyeyi aramusezerera; ati: «Umaze iminsi utagera iwawe taha ujye kubasura» .
Nuko Karake yemera gutaha. Amaze gusezera, Rwogera yohereza abantu bamugenda ruhinganyuma ngo bajye kumwumviriza; ati: «Mumugende ruhinganyuma arenge muhinguka; nagera iwe, murebe aho mwikinga, nibwira murare ku nzu ye mwumve ibyo avugana n'umugore we; mwumve ko hari icyo amuganirira mu byo namubwiye.
Karake aragenda; yarenga umusozi, intumwa za Rwogera zikaba ziwusingiriye. Ageze iwe, yerekana ya nka yagabanye, bayishyira mu zindi.
Bumaze kwira, za ntumwa za Rwogera zijya ku nzu ya Karake kumviriza amagambo abwira umugore we. Atangira kumutekerereza iby' ibwami; ati: « Ibwami bafite ibyiza byinshi; ibinyobwa n'ibiribwa: aliko babuze kimwe: ntibagira impengeri. Maze none Mafubo yanjye untekere impengeri nzihwabe. 
Umugore arahutikanya, abaka amasaka arateka. Ubwo intumwa ziri ku nzu. Impengeri zimaze gushya ararura aha umugabo. Karake arazaduka arahekenya, ariruhutsa; ati: « Dore ak'umuntu uko kamera!» Ubwo yavugaga ko impengeri z'iwe zimurutiye inyama z' ibwami.

Intumwa zimaze kumwumviriza, zishyira nzira no kwa Rwogera, zigezeyo, ziti: «Karake nta cyo yavuze kigirana isano n'ibyo muganira»: ziti: «Ahubwo
icyo yavuze cyadusekeje ni uko yashimye impengeri z'iwe, akavuga ngo «Dore ngo ak'umuntu kararuta akandi! Barabiseka birabashimisha.

Rwogera atumira Karake ngo aze kubibiganira. Araza abibasubiriramo, abahungu bava ku nkwekwe, kuva ubwo izina rya Karake barimukuraho, bamwita Akumuntu; acitse aha, ati: «Akumuntu ni uwa Nyagatuntu! 
Izina lifata bwo; umugani uva aho.

" Ak' umuntu = Umwihariko. "

Tuesday, 29 June 2021

Amagambo ahariwe Nankana

Uyu mugani bawuca iyo babonye amakuba agarutse nyirabayazana, ni bwo bagira, bati: «Amagambo ahariwe Nankana».

Bamwe batekereza ko wakomotse kuri Nankana ya Rutamu w'i Rumuli na Muhura, mu Buganza, ahayinga umwaka w'i 1400, abandi bagatekereza bavuga ko Nankana yari atuye mu Ruhango rwa Kigali nanone muri ayo magingo.
Abavuga Nankana w'i Rumuli na Muhura rero, batekereza bavuga ko ku ngoma ya Cyilima Rugwe, mu Buganza hari umugabo witwa Rutamu, asaza asize abana benshi barimo uwo nguwo Nankana; akaba mukuru wabo.
Ngo yagiraga ingeso mbi cyane, yahaka umugaragu ntibamarane kabiri; ngo mbese yagiraga amahane kurusha abazima n' abapfuye, abavandimwe be bagahora bamuhana ariko akabananira; ntiyagiraga gihana.
Bigeze aho baramwimuka bajya gutura i Gatsibo mu Mutara. Nankana asigara i Rumuli wenyine, agumya kwangana na rubanda. Abari inshuti asigaranye bagumya kumuhana arabananira. Rubanda bose baramwanga baramwamagana.
Amaze kumererwa nabi n'abaturanyi be b'i Rumuli, ni ko kuhimuka ajya gukeza umugabo w' i Nduga witwaga Rukali, yari atuye i Rugobagoba h' i Musambira (Gitarama).
Rukali aramwakira, amugabira agakingi kitwa Mushimba kari hafi ya Rugobagoba. Agaturamo n'abana be; yimura inka ze ziva i Rumuli ziza i Mushimba mu Nduga.
Ngo ingeso ntipfa; ipfa nyirayo yapfuye! ageze i Mushimba akomeza. kugira za ngeso ze yahoranye i Rumuli, ndetse arushaho; ntihagire ucumbika iwe, ntihagire uhugama imvura, n'aho yaba amahindu; uje kugama, akamwirukana.
Abanyanduga yasanze na bo bagumya kumuhana arabananira.

Bishyize kera, Mulinda-Umugoyi, atera i Nduga; ku ngoma ya Cyilima Rugwe. Arwana n'umuhungu wa Rugwe witwa Mukobanya. Mukobanya yica Mulinda. Amaze kumwica, inkuru ikwira u Rwanda y'uko Mukobanya yishe Mulinda-Umugoyi. Ubwo mu Nyantango ku Kibuye haturuka umugabo w'umucyaba witwaga Gatana (ni we mukurambere w'Abacyaba bo kwa Rwankubito, i Kinyamakara ku Gikongoro); aza ahururiye amakuru ya Mukobanya na Mulinda.
Ageze i Mushimba kwa Nankana, ahatunguka nimugoroba wa joro; hakaba hakubye n'imvura nyinshi y'umuzajoro. Agize ngo arajya kugama kwa Nankana, baramuhinda; Gatana abura epfo na ruguru.
Ubwo Nankana uwo ngo yari afite inka nyinshi cyane n'amapfizi menshi, uwo rnugabo Gatana ahamagara Nankana, ati: «Ariko wanyirukana bwose wagira, uramenye ko uri mu cyaha gikabije: dore utereye agati mu ryinyo, na yo amapfizi yawe aracugita inka zawe uziririmbira kandi ijuru ryaguye (umwami yapfuye); ngaho urabeho nzaba mbarirwa akawe!»

Nankana abyumvise atangira kugira ubwoba; ahamagara Gatana aramwugamisha, amuha inzoga barasangira; mbese aho yabereye, ubwoba bumutegeka kugira ubuntu bungana butyo.
Nuko mu biganiro byabo Nankana abwira Gatana, ati: «Sinari nzi ko ijuru ryaguye none wokagira Imana we, uramenye ntuzavuge ko imfizi zanjye zikiri mu nka, kandi bizatuma nkubera inshuti!» Bakomeza kwinywera inzoga, bigeza ubwo bafungurira Gatana baranamusasira araryama. Bukeye arasezera ajya ku Kamonyi kureba uko ibya Mukobanya na Mulinda byagenze.

Amaze kugenda, Nankana avana amapfizi mu nka ze. Abaturage babibonye babaza Nankana icyabimuteye. Ababwira ko ari uko ijuru ryaguye; inkuru irakorerana, ikwira Nduga yose, hose bavana amapfizi mu nka. Bimanuka i Nduga bisingia mu Mayaga n' u Bwanamukali.
Ibwami bumvise iyo nkuru y' ikimenamutwe, bategeka kubaririza inkomako yayo; batangirira i Buhanga baza babaza umuntu wavuze iyo nkuru yo gukungura. Bafata umuntu bakamubaza aho yabikuye; na we ati: «Ni naka nabyumvanye. Uwo agafatwa; byarara ni ruto ni ruto, bigera kuri Nankana.
Bamubajije abura uwabimubwiye; arafatwa arabohwa, abandi bararekurwa; we aratangwa arapfa. Ubugiranabi bwe butuma ayo magambo mabi yo gukungura amuharirwa atyo; ingeso bamuhanaga akanga kuzivaho ziramugaruka araziryora.
Uretse abo rero abavuga ko Nankana yari uw'i Rumuli na Muhura, abandi batekerezi, bavuga ko yari atuye mu Ruhango rwa Kigali, bakagerekaho ko yari umugiranabi cyane, nta wararaga mu rugo rwe, nta wamuvumbaga yahishije, nta wamwakaga amata y'umurwayi cyangwa umubyeyi ngo ayamuhe; yari umugiranabi kuri byose Inzoga ye yanyobwaga n'umukoreye umurimo, amuhingiye cyangwa se amwubakiye.
Bukeye rero ngo ahisha inzoga zo guhingisha; abantu yararitse baza kumuhingira. Muri ayo magingo, hagoboka abantu baturutse i Gasabo, ( niho ubwami bwari buri.) Bari bafite inyota bagana iwabo i Nduga; Babonye ko batali bwambuke, bashaka gucumbika ngo baze kugenda mu gitondo. Babungira kwa Nankana. kuko hari ku nzira yabo.
Bahageze basanga arahingisha. Babaza izina rye, bamenya n'imico ye. Kugira ngo bamufunguze kandi bamusabe n'icumbi, bigira inama yo kumubeshya. Umwe muri bo aramwegera aramubaza ati: « Ibyo wakoze ntibizagukoraho! dore wahingishije kandi umwami yaratanze none urahinga ku musibo?
Nankana abyumvise agira ubwoba, akura abahinzi mu murima, afungurira abo bantu ku nzoga, ariko yanga ko barara iwe. Baramuhendahenda, aranga barara inyuma y'imyugariro; mu museke baramuhamagara yanga kwitaba, baramubwira bati: «Urabeho tugiye waduhemukiye, ariko na we uraza kubyiboneraho muri iyi minsi ya vuba kuko uri umugome bikabije.
Umwami yaratanze none imfizi yawe iri mu nka iracugita, nawe uri ku buriri n'umugore wawe muriryamiye kandi wowe n'abana bawe muracyafite amasunzu ntimwiyogoshesheje inkomberera; bati: «Ibyo byose tuzabivuga ibwami».
Bamaze kumubwira batyo barigendera, Nankana aherako arabyuka, imfizi ayikura mu nka, yiyogoshesha inkomborera n'abana be bose, kandi ntiyongera gusubiza abahinzi mu mirima. Abaturanyi bamubaza icyabimuteye akababwira ko umwami yatanze, n'abo bakabigenza batyo.
Iyo nkuru imenyekana, kuri Kigali yose, isakara u Bwanacyambwe. Abagemu b'aho bagemuriye abatware bageze i Gasabo, babona abaho bafite amasunzu kandi aho bagiye baca hose, bagendaga babona abafite amasunzu n'inka zirimo amapfizi n'abantu bari mu mirima bahinga.
Baratangara; babwira shebuja, bati: «Iwacu nta muntu ufite amasunzu, nta mapfizi akiba mu nka, nta mugore ukiryamana n'umugabo we, nta muntu ukijya mu murima ngo ahinge». Arababaza, ati: «Ese kuki?» Bati: «Ngo umwami yaratanze!» Undi arumirwa; aragenda abibwira umwami; na we yohereza abantu bajya kureba ko ari koko, no kubaza icyabiteye.
Bageze aho byabereye basanga ari ko bimeze koko. Babaza ku musozi batungukiyeho icyabibateye, bati: «Ni uko umwami yatanze». Bati: « Mwabibwiwe na nde?» Abanyakicukiro bati: «Twabibonanye ab'i Gikondo, ab'i Gikondo bati: «Iyo nkuru yavuzwe n'abi Nyarurama abaho bakavuga ko byaturutse mu Rugarama, rwa Kigali. Abo mu Rugarama, bati: Ab'i Nyarugenge na Nyamirambo ni bo babitubwiye; na bo bati: «Ab'i Kigali mu Mpanga ni bo twabibonanye natwe turabikora».
Nuko bajya i Kigali. Bahageze bababaza aho byaturutse. Ab'aho bati: «Twabibwiwe n' abo mu Ruhango. Ab'aho bati: Twabibonanye Nankana tumubajije atubwira ko umwami yatanze Babibajije Nankana ati: «Ni abantu baraye aha babimbwiye; babamubajije arabayoberwa, amagambo amuharirwa atyo.
Baramushorera bamushyira umwami, bamubwira n'uko babaririje neza. Nawe yibarije Nankana icyo yabigiriye amusubiza ko ari abantu baraye iwe kandi ko atabazi; ibwami baramutanga baramwica; amagambo amuharirwa atyo.
" Guharira magambo Nankana = Kuyashinja nyirabayazana."

Uko biri kose rero, Nankana yaba uw'i Rumuli na Muhura mu Buganza, yaba uwo mu Ruhango rwa Kigali mu Bwanacyambwe, amaherezo yabaye amwe; ni ukuryora ubugiranabi. Ngiyo inkomoko y'umugani baca iyo babonye umuntu aherereweho n'ibyo yakoze cyangwa yavuze, bati: «Amagambo ahariwe Nankana».

Friday, 23 April 2021

Inzira yabaye nyabagendwa.

Uyu mugani baca kenshi ngo: «Inzira yabaye Nyabagendwa», bawuca bawerekeje ku nzira irimo amahoro.

Wakomotse kuri Nyabagendwa wo kwa Nyiranzana mu Mashango ya Ndiza (Gitarama); ahayinga umwaka w'i 1500.
Uwo mugabo Nyabagendwa yumvise ko Ndahiro ahaka neza bitewe n'uko Abanyanduga bamuyobotse akabagabira inka ndetse n'imisozi, yibaza uko yabigenza ngo azamugereho. Agisha inama umugore we, aramubaza ati: «Nzavana he umuntu wansohoza kuri Ndahiro uwonguwo?» Umugore aramusubiza ati: «Numvise ko Abanyanduga bakunda ibirago kandi ngo bakabikundira ukuri; nta muntu waho uzi kubiboha; none ngwino tubohe uturago tubiri twiza cyane, maze uzadushyire Mpyisi ya Sagisengo i Gihinga na Ruzege, numara kutumutura, uzamusabe kugusohoza kuri Ndahiro».
Nuko Nyabagendwa abwira umugore ati: «Kora aha!» Bahutiraho batangira uturago, umwe ake undi ake, mu minsi mbarwa uturago turuzura. Nyabagendwa aduta ku mutwe, araboneza n' i Gihinga na Ruzege kwa Mpyisi ya Sagisengo. Agezeyo asanga Mpyisi yenda kujya kwa Ndahiro. Yiroha mu rugo aravunyisha, atura Mpyisi utwo turago. Undi aramushima, na we arishima cyane kuko abonye ibirago byiza byo mu Mashango atabiguze; (dore ko ngo byagurwaga ibimasa n'amagumba ) kandi akazabitungukana muri bagenzi be bateraniraga kwa Ndahiro.
Nyabagendwa abonye Mpyisi yishimye, araterura ati: «Rero Mpyisi, naje kugusaba ngo uzansohoze kuri Ndahiro.» Mpyisi ati: «N'ubu usanze ndi mu nzira zo kujyayo uze tujyane nzagusohoza.» Bukeye bombi bashyira nzira barajyana. Mpyisi asezeranya Nyabagendwa ko azaguma ku kiraro cye akamutunga. 
Bageze i Cyingogo, Mpyisi asohoza Nyabagendwa kuri Ndahiro; amusobanurira n'uko azi kuboha ibirago bitagira uko bisa, amutura kimwe mubyo yamuhaye. Nyabagendwa aguma kwa Ndahiro ubwo. Bimaze iminsi, arasezera arataha; ab'iwabo bari barabuze agashweshwe ke babona aradutse, abungukanye inka ebyiri z'imbyeyi agabanye kuri Ndahiro, n'iy'ingumba aje kugura ibirago. Barishima baranezerwa, ya ngumba barayibaga bagabana ibikenya bazishyura ibirago. 
Bimaze kuboneka, Nyabagendwa abikorera bene wabo babijyana kwa Ndahiro barabimurika. Ndahiro arabashima, bituma agabira Nyabagendwa inyuma ya Ndiza hose ngo ajye azana ikoro ry'ibirago byaho.

Nuko bene wabo wa Nyabagendwa barakira, babyitirira inzira yanyuzemo ajya i Gihinga na Ruzege kwa Mpyisi ya Sagisengo bati: «Inzira Nyabagendwa yanyuzemo ni yo yo kugendwa.» Bakomeza ubutoni kwa Ndahiro, amaze gupfa, Nyabagendwa na bene wabo na bo baba abaryankuna kugeza igihe Ndoli aviriye i Karagwe k' Abahinda akubura u Rwanda.
Nyabagendwa yongera kugabana Ndiza yose, aba n'umushumba w'inguge Ruganzu yazanye; we n'umuryango we baba Abanyamuheno ( abashumba b'inguge yo mu bwiru bw'ibwami ), bakamenya inguge zimanaga n'abami, zasaza bakajya gufata izindi ku Ndiza.

Nuko kuva icyo gihe inzira yose iva mu Mashango igana i Nduga bayita Inzira ya Nyabagendwa, bashaka kuvuga inzira y'amahirwe: Unyuze mu nzira yenze yose agahirwa, bakavuga ngo: "Yanyuze muri Nyabagendwa"; na we yahura n'abandi, ati: « Inzira yabaye Nyabagendwa .» Amayira yose arimo amahoro n'amahirwe bayitirira batyo Nyabagendwa wagenze agahirwa.
" Inzira nyabagendwa = Inzira y'amahirwe.

Tuesday, 20 April 2021

Winner VS Loser

Winner - I’m responsible for my marriage
Loser - My wife destroyed our marriage 

Winner - My woman, my choice
Loser - That guy was so lucky 

Winner - I’ll increase my income this year
Loser - They pay us very low salary in this company 

Winner - I’ll be promoted this year 
Loser - The boss unfairly fired me

Winner - I’ve been challenged, I’ll work on my weaknesses 
Loser - Terrible, biased and theoretical advice right there

TAKE RESPONSIBILITY. 
Never blame anyone/anything for your life. You’ll NEVER improve your life so long as you blame someone else. Every time you blame others, in essence you’re arguing, for your life to be better, someone else has to change. Guess what? You have zero power to change others. But you can improve yourself. 
That’s the bottom-line of everything I teach. You have never learned anything from me if you have not embraced this singular life-changing truth - Your life, your choice. 
Your marriage, your choice. Your partner, your choice. Your money, your choice. Your job, your choice. Your level of education, your choice. Your happiness, your choice. Heaven or hell, your choice.

Credit: DR. K. N. JACOB.

Monday, 1 February 2021

Bad Girl & Good Boy

Bad Girl, you thought you’re smart and rioted wildly in your college days. You bragged how your best company are the bad boys. Before you knew it, they had used you like a rag countless times. Eventually no relationship worked. Since you have never learned your lesson, you open your legs everywhere to other people’s husbands… and then you wonder why you’re so depressed! 

Good girl, an equally good man approached you in your early twenties. Because several other men had asked for your hand in marriage, you were arrogant with your husband from the day you began dating. Regrettably, he didn’t have the capacity to tame your arrogance and your marriage broke into pieces. As you approach your mid-forties, you’ve now sobered up and trusting God for another husband.  

Bad boy, you thought you played the girl by tuning her for a one-night stand. She outwitted you and refused to walk out of your house. By the time you realized you’re married, your family, friends and colleagues thought you’re smart and calculative. You felt duped into a relationship you were not prepared. But rather than working out issues with this woman you hardly knew anything about, you’ve resorted to sleeping around with any woman you find including prostitutes.  

Good boy, your intentions were good but your ignorance was poisonous. Using 20th BC autocratic leadership style, you silenced your woman into submission and left her hanging in bed. While you’ve never broken your marriage, your pastor and your mother ran all your affairs. Your blue wife now looks like your mother’s agemate and you only see sex in the dictionary. You’re convinced those who talk about marital bliss are seasoned actors. 

But all is not lost ladies and gentlemen. There’s neither sex nor marriage in heaven. You can enjoy life with your partner beyond description. Of prime importance is to take responsibility of your choices and stop blaming your partner. Your partner is a reflection of your choices and standards. Embrace your partner wholeheartedly and commit to make them happy. That happiness will bounce back to you.  


Credits: DR. K. N. JACOB

Friday, 1 January 2021

Karma

 Karma is the law of cause and effect – an unbreakable law of the cosmos. Your actions create your future. The reason your fate is never sealed is because you have free will. Therefore your future cannot already be written. That would not be fair. Life gives you chances…

So what is Karma? Karma is the Sanskrit word for action. It is equivalent to Newton’s law of ‘every action must have a reaction’. When we think, speak or act we initiate a force that will react accordingly. This returning force maybe modified, changed or suspended, but most people will not be able eradicate it.

This law of cause and effect is not punishment, but is wholly for the sake of education or learning.

A person may not escape the consequences of his actions, but he will suffer only if he himself has made the conditions ripe for his suffering. If he were to continue acting in such a way that the retribution cannot come about, because the conditions are not appropriate, then he may postpone the fruition of his karma. If he can suspend it until he is in the spirit world, then he may work at this particular karma in this intermission between death and next life. Or he may wait until another life in which he is more developed so that he can gleaned the educational value of this retribution. Conversely, his life could be so derelict that the blessings due to him cannot fructify until a later date or a subsequent life. All these fall into the category of suspension of karma to a more propitious period or life.

Ignorance of the law is no excuse” whether the laws are man-made or universal. To stop being afraid and to start being empowered in the worlds of karma and reincarnation, here is what you need to know about karmic laws.

1. THE GREAT LAW – “As you sow, so shall you reap”. This is also known as the “Law of Cause and Effect”. – Whatever we put out in the Universe is what comes back to us. – If what we want is Happiness, Peace, Love, Friendship… Then we should BE Happy, Peaceful, Loving and a True Friend.

2. THE LAW OF CREATION – Life doesn’t just HAPPEN, it requires our participation. – We are one with the Universe, both inside and out. – Whatever surrounds us gives us clues to our inner state. – BE yourself, and surround yourself with what you want to have present in your Life.

3. THE LAW OF HUMILITY – What you refuse to accept, will continue for you. – If what we see is an enemy, or someone with a character trait that we find to be negative, then we ourselves are not focused on a higher level of existence. 

4. THE LAW OF GROWTH – “Wherever you go, there you are”. – For us to GROW in Spirit, it is we who must change – and not the people, places or things around us. – The only given we have in our lives is OURSELVES and that is the only factor we have control over. – When we change who and what we are within our heart our life follows suit and changes too.

5. THE LAW OF RESPONSIBILITY – Whenever there is something wrong in my life, there is something wrong in me. – We mirror what surrounds us – and what surrounds us mirrors us; this is a Universal Truth. – We must take responsibility what is in our life.

6. THE LAW OF CONNECTION – Even if something we do seems inconsequential, it is very important that it gets done as everything in the Universe is connected. – Each step leads to the next step, and so forth and so on. – Someone must do the initial work to get a job done. – Neither the first step nor the last are of greater significance, – As they were both needed to accomplish the task. – Past-Present-Future they are all connected…

7. THE LAW OF FOCUS – You can not think of two things at the same time. – When our focus is on Spiritual Values, it is impossible for us to have lower thoughts such as greed or anger.

8. THE LAW OF GIVING AND HOSPITALITY – If you believe something to be true,then sometime in your life you will be called upon to demonstrate that particular truth. – Here is where we put what we CLAIM that we have learned, into actual PRACTICE.

9. THE LAW OF HERE AND NOW – Looking backward to examine what was, prevents us from being totally in the HERE AND NOW. – Old thoughts, old patterns of behavior, old dreams… – Prevent us from having new ones.

10. THE LAW OF CHANGE – History repeats itself until we learn the lessons that we need to change our path.

11. THE LAW OF PATIENCE AND REWARD – All Rewards require initial toil. – Rewards of lasting value require patient and persistent toil. – True joy follows doing what we’re supposed to be doing, and waiting for the reward to come in on its own time.

12. THE LAW OF SIGNIFICANCE AND INSPIRATION – You get back from something whatever YOU have put into it. – The true value of something is a direct result of the energy and intent that is put into it. – Every personal contribution is also a contribution to the Whole. – Lack luster contributions have no impact on the Whole, nor do they work to diminish it. – Loving contributions bring life to, and inspire, the Whole.

Wednesday, 3 June 2020

Le Mensongela et la Vérité


 Selon une légende du 19e siècle la Vérité et le Mensonge se sont rencontrés un jour. Le Mensonge dit à la Vérité :

" Il fait très beau aujourd'hui"

La Vérité regarde autour d'elle et lève les yeux au ciel, le jour était vraiment beau. Ils passent beaucoup de temps ensemble jusqu'au moment d'arriver devant un puits. 

Le Mensonge dit à la Vérité :  "L'eau est très agréable, prenons un bain ensemble !"
La Vérité encore une fois méfiante touche l'eau, elle était vraiment agréable. Ils se déshabillent et se mettent à se baigner.

D'un coup, le Mensonge sort de l'eau, met les habits de la Vérité et s'enfuit. La Vérité furieuse sort du puits et court partout afin de trouver le Mensonge et de récupérer ses habits. Le Monde en voyant la Vérité toute nue tourne le regard avec mépris et rage.

La pauvre Vérité retourne au puits et y disparait à jamais en cachant sa honte. 
Depuis, le Mensonge voyage partout dans le monde habillé comme la Vérité, en satisfaisant les besoins de la société, et le Monde ne veut dans aucun cas voir la Vérité nue.

Saturday, 20 July 2019

Lyangombe rya Babinga ba Nyundo

Ryangombe Ni mwene Nyiraryangombe w’umusumbakazi Na Babinga ba Nyundo, ni yo mpamvu bamwitwa Lyangombe rya Babinga ba Nyundo.

Yavutse ari ikinege. Abahungu bamukomokaho ni Binego, Ruhanga, Nyabirungu, Mashira na Kagoro. Bene se wabo bazwi ni Nyabirungu wari umuhigi na Mpumutumucuni, ari na we bakundaga kubuguza. Igisingizo cye ni: Ryangombe, bibero birinda ibiramba, Nyamunyaga iziburiwe, izitaburiwe akazazinyaga inkingi n’imyugariro yitwa Nkingiyinka, mu nkingi y’abagabo yitwa Nkungiyabagabo.

Yari umuntu w’intwari cyane, akaba n’umuhigi w’umukogoto yifashishije imbwa ze na zo zitari nke, zirimo Bakoshabadahannye, Nyakayonga, Babikana umuranzi uruguma, Babikamurwinanuriro, Ikinyabutongo gitoto kimara isimbo, Nyinaramuzi ntazamumpora, Bakosha cyane bazakarushya irimura, Uruyongoyongo rwa Miramba, Buhuru bunuka uruhumbu, na Maguru ya Sarwaya yasize imvura n’umuyaga, Bisimbo birabomborana, Mwangamwabo na Bikwirashyamba.
Ryangombe azwi nk’imana y’i Rwanda, ndetse ni we wabaye inkomoko yo guterekera kuko mbere yo gupfa kwe bitabagaho. Ryangombe ni imandwa imwe mu zizwi neza mu Rwanda rwo hambere, ari zo Ryangombe, Binego, Mugasa, Kagoro, Ruhanga, Nkonjo, Mashira, Umuzana, na Nyabirungu. Izindi zongerwaho ni Umurengetwe, Umunyoro, Ruhende, n’Intare.

Se wa Ryangombe ajya gupfa, yasize amuraze ubwami, ariko asiga atamwimitse. Bene se wabo rero baje kubimwangirira, uwitwa Mpumutumucuni ati: “Ntakwiriye kwima! Se yamubeshye ingoma.” Muri urwo rwangano rwabo, Mpumutumucuni abwira Ryangombe ati: “Uzaze tubuguze.” Naho Ryangombe bakaba baramuraguriye kuzajya kuraguza kwa Nyamuzinda i Butumbi. Ryangombe ajyayo, Nyamuzinda aramubwira ati: “Nta ndagu yawe mfite, ifite agakecuru gapfuye ijisho gataha mu rutare.”
Ryangombe agenda ahiga n’imbwa ze, ni bwo asanze agakecuru kariho kota izuba imbere y’urutare. Kamwikanze, Ryangombe ati: “Humura!” Agakecuru kati: “Uragahumurizwa nawe, uragahumurizwa n’Imana y’i Rwanda.”

Agakecuru ni ko kumubwira kati: “Hogi genda, uzane imbwa yawe yitwa Bakoshabadahannye, uhamagaze Nyakayonga, uhamagaze Babikamurwinanuriro, uhamagaze Ntakitambarinkanda, uhamagaze Nyinaramuzi ntazamumpora, uhamagaze Bakosha cyane bakazarushya irimura, uhamagaze Batekibikokoye, maze uzizane.” Numara kuzizana, ugende uhiga. Uzabona inyamaswa y’ibara, numara kuyica, uzayibambe ku mugina uyibamburure ku mugendo. Iyo nyamaswa izaba ari imondo.

Ka gakecuru kari karabwiye Ryangombe kati: “Uzasanga abakobwa umunani bazaba baca ubwatsi kw’iriba, uwa cyenda azaba ashoye inka y’igitare yonsa rutare. Azabwira abandi bakobwa ati: “Mbega uruhu rwiza! Nimurore kariya gahu bakobwa, uwakampa! Wa mugabo we, wanyihereye ako gahu.”
Agakecuru kati: “Umunsi yaje kukuzimanira uzamurongore.” Umwana uzabyara kuri uwo mukobwa ni we uzakurengera akazatuma wima ingoma zawe z’u Murengo.
Ryangombe amaze kwumva indagu, aragenda, agenda ahiga, yica ya nyamaswa, uruhu ararujyana. Ahura na Nyirakajumba amanutse ashoye inka, naho abandi bakobwa baca ubwatsi. Nyirakajumba ati: “Bakobwa dore uruhu rwiza.Ngiye kurwisabira uriya mugabo.” Bati: “Nyirakajumba washira isoni. Uriya mugabo uko angana, ukamusaba ruriya ruhu!” Ati: “Nyihera ako gahu wa mugabo we.” Undi ati: “Nagaha ugiye kunkamira iriya nka yabo y’igitare yonsa rutare, kandi akancumbikira.” Umukobwa ati: “Ngwino njye kuyigukamira kandi ngucumbikire.” Aramuzamukana n’iwabo, agira se ati: “Nimucumbikire uyu mugabo, dore aka gahu yampaye.” Bati: “Koko agira ubuntu, umuntu uguhaye uruhu rusa rutyo!” Baramucumbikira, burira.

Bazanye amazimano yo kumuzimanira, Ryangombe arayanga. Bati: “Wa mugabo yanze amazimano! Ayangiye iki?” Bamutumaho bati: “Ko twakuzimanye ukanga wabitewe n’iki?” Undi ati: “Ndazimanirwa n’uwancumbikiye.” Bati: “Iii.” Bohereza Nyirakajumba. Se ati: “Genda ucumbikire uwo mugabo wawe Nyirakajumba ushira isoni! Kandi uzampamagarira!” Araza, aza aje gucumbikira Ryangombe, azanye amata y’inshyushyu yakamye ya nka. Arayamuhereza, Ryangombe arayasomye arayamucira. Amushyizemo umwishywa. Nyirakajumba agenda arira. Ati: “Wa mugabo dore ibyo ankoreye.”
Ryangombe amugenda mu nyuma. Basaza be baraza baramukubita baramunoza, baramumenesha arasohoka. Ageze inyuma y’inzu, Nyirakajumba arasasa. Ngo ajye kwendwa n’agatotsi asanga aryamanye na Ryangombe. Ati: “Dore re, wa mugabo yanteye hano!” Basaza be barabyuka, baramwirukana, babwira Nyirakajumba bati: “Sasa mu kirambi.” Ashashe mu kirambi, ngo ajye kongera kwendwa n’agatotsi asanga undi bari kumwe. Nyirakajumba ati: “Wa mugabo kandi yankurikiye hano.” Bati: “Ni ubushizi bw’isoni bwawe, Nyirakajumba.”

Ubwo Ryangombe baramugeretse, ariko yatse Nyirakajumba urwuya, amaze kwimarira urubanza rwe ararikiye. Bagenda bamwirukana bamukubita. Yitera inyuma y’urugo, ageze inyuma y’igikari, ati: “Murabeho ndagiye, muramenyere umugore, kandi uwo mugore ndamurongoye, ndarongoye birashize! Nsize mutwitse inda, azayibyaramo umwana w’umuhungu. Uwo mwana w’umuhungu najya kumubyara azajye kuri uriya mugina uri inyuma y’urugo. Maze uwo mwana muzamwite Binego na Bigina. Abandi bati nagende icyo cyohe. Ryangombe arigendeye, asanga Mpumutumucuni bajya kubuguza: Bakabuguza Mpumutumucuni akamuganza, bakabuguza akamuganza. Binego aruhira iyo avuka.

Igihe cyo kuvuka, Binego aba ari we ubwira nyina ati: “Mawe, pfukama umbyare!” Nyirakajumba ati: “Reka mbanze ntegure, nkubure, nteke mpishe, nimbirangiza ndakubyara.” Arabikora, abirangije, Binego arongera aramubwira ati: “Pfukama umbyare!” Nyina aramubyara. Binego avukana icumu n’ubuhiri by’icyuma. Amaze kuvuka arererwa iwabo kwa nyina, aba kwa ba nyirarume. Ari umwana, yazijyamo aragiye, yayikubita akayigusha. Bati: “Uyu mwana ni icyohe.” Bakamukura mu nyana, bamushyira mu nka nkuru. Bukeye, yibuka kuba umwana utwara agacumu. Ba nyirarume baza bashoye inka, no mu ibuga. Binego ahagarara imbere y’ikibumbiro yikandagira ku ivi. Imfizi iza gutambutsa ukuboko gukandagira mu kibumbiro, ayikomera agacumu mu rwano ayigarika mu ibuga. Ba nyirarume baza kuzamuka baramukubita. Agira nyirarume amukubita icumu, agira undi na we amugenza uko, asiga abagize uburiri abasiga mu ibuga. Arazamuka n’imuhira, ashikuza nyina Nyirakajumba amukubita urushyi aramushorera, ati: “Hogi tugende.” Agira sekuru aramwica. Binego aboneza ubwo. Asiga kwa nyirarume ahageregese.
Binego araza, aza ashoreye nyina. Ageze mu nzira ahura n’umugabo, ati: “Wa mugabo!” Undi ati: “Iii.” Ati: “Ntiwanyobora?” Ati: “Mu minsi ibihumbi, mu minsi ibihumbi, mbese nta mayombo wumvaga? Nta kamiro k’abahigi?” Umugenzi ati: “Kino kigabo cyabaza ibyo ntazi!” Binego amukubita icumu amugarika aho, arakomeza ashoreye nyina.

Ageze imbere, asanga umugabo arahingira urutoki, aca mu rutoki aje kumuyoboza. Undi ati: “Ubonye kiriya kigabo kinciriye mu rutoki! Kiriya kigenda gite?” Amukubita icumu amugarika mu rutoki rwe. Ni byo mujya mwumva ngo Binego yishe nyiri agatoke. Aragenda asanga umugabo aracoca, agenda agiye kumuyoboza, ati: “Nyobora!”

Mu minsi ibihumbi, mu minsi uduhumbi, nta mayombo wumvaga, nta kamiro k’abahigi wumvaga? Undi, ati: “Ubonye uriya mugabo umbyogera mu masinde!” Binego aba amukubise icumu amugarika mu masinde. Binego arakomeza ahura n’igitambambuga, arakiyoboza. Umwana ajijinganije, Binego amukubita ubuhiri amutsinda aho. Ni cyo gituma ubandwa wese Binego, abandwa avuga ngo ntabyara kubera ko Binego yishe igitambambuga ntacyo yishisha.
Ngo agere hirya ahura n’umusaza, ati: “Ewe wa mugabo we! Mu minsi ibihumbi, mu minsi uduhumbi, nta mayombo wumvaga, nta kamiro k’abahigi wumvaga?” Undi ati: “Mu minsi ibihumbi mu minsi uduhumbi najyaga numva amayombo avuga nkumva ahahigi bamira.” Undi ati: “Igendere.” Binego ageze hirya, ahura na Ruhanga na we ashoreye nyina nk’uko. Baribwirana, hanyuma batangira kuyoboza bombi. Bashyira buyira barashoreye ba nyina baraza. Bamaze kuboneza, bahura na Nyabirungu.
Hagati aho, Ryangombe yari yabwiye mukuru we Nyabirungu ati: “Aho uhigira hose, nyabuna inyamaswa izagutungukaho, urayinyoborere.” Ni bwo Binego ahuye na se wabo Nyabirungu yahize. Ati: “Wa mugabo we!” Undi ati: “Iii.” Ati: “Ntiwandangira umugabo w’umuhigi witwaga Lyangombe?” Undi ati: “Ryangombe se ni iki?” Undi ati: “Nyobora wa kigabo we naba utanyoboye urorere.”

Nyabirungu yumvise ko amukaramiye, ati: “Ngwino njye kukuyobora.” Amujya imbere araza no kwa Ryangombe, asanga Ryangombe yagiye kubuguza kwa Mpumutumucuni. Asanga Nyiraryangombe, ati: “Ewe wa gikecuru we!” Undi ati: “Iii.” Ati: “Mfungurira.” Azana inzoga y’amarwa, undi ati: “Oya.” Ati: “Iyo yihe ibyo bikecuru! Njye sinshaka amarwa. Reba igicuma cy’umuhungu wawe wajyaga ubikamo urwagwa, unyunyugurize mo amazi umpe.” Undi ati: “Sindinda kuguha amazi hinga nkwereke.” Azana ku rwagwa rwa Ryangombe mu gacuma arabaha baranywa. Binego ati: “Ndangira aho Ryangombe yagiye.” Undi ati: “Ryangombe yagiye kubuguza na Mpumutumucuni, kandi umunsi wo gupfa ni uyu.” Yaramusezeranije ngo nasubira kumuganza, aramwaka isunzu ry’ubugabo. Undi ati: “Iii.”

Ubwo Binego ajyana na mwene se Ruhanga, asanga Ryangombe arabuguza na Mpumutumucuni. Ahagarara hejuru yabo, ati: “Yabuguza nabi uno mugabo, ese urabuguza ute? Kora mu mutwe maze ubuguze urase iriya nteba, uganze inka z’uwo mugabo.” Ryangombe akora mu mutwe, arasa nteba, aramuganza. Mpumutumucuni aramukebuka hejuru, ati: “Ubonye kiriya kigabo cy’icyohe! Ko gisanze twibuguriza, kitugendera mu nka gite?” Binego aba azamuye icumu rye, arimukomera mu ntutu y’ibere amugarika aho. Ryangombe impundu arazivuza. Bahaguruka ubwo, azamuka ashoreye abahungu be, bavuza impundu ko amaze kwica Mpumutumucuni.

Ryangombe arakunda yima ingoma ze z’u Burengo kuko Mpumutumucuni yari apfuye, azibamo n’abahungu be, Binego, Ruhanga, Nyabirungu, Mashira na Kagoro. Bukeye, icyagiye kumuca urutsi ni ya mihurire ye na Ruganzu. Ruganzu ni we wamutereye Nyagishya cy’impenebere, gihetse umwana imbebe, ni cyo Ryangombe yakuyeho impamvu zo gupfa.
Ryangombe rero arara agambiriye umuhigo, ati: “Ejo tuzahigire Nyabikenke.” Agira abahungu be, ati: “Nzabatanga inyamaswa ya Nyabikenke!” Bati: “Ntuzayidutanga!” Barara bagambiriye umuhigo, bawuhigiye. Ryangombe, bibero birinda ibiramba, Nyamunyaga iziburiwe, izitaburiwe akazazinyaga inkingi n’imyugariro yitwa Nkingiyinka, mu nkingi y’abagabo yitwa Nkungiyabagabo, arahaguruka n’umuhungu we Binego bya Kajumba, nyamunigamapfizi amasumbi akazatamata imirinzi, rukarabankaka, rutukuzambuga, rwugumbira mutarinkuba ya Nyirakajumba, ni urwamba rw’impiri, ni ubwaayi bw’urubingo, ni amaganga y’inkuba arashigishwa ntanyobwa.

Ryangombe arahaguruka n’umuhungu we Ruhanga rwa Milimo, rukayamaziri, ruhangarabimashi rwa Muhabwa mu macumu atwara amacinya, mu myambi atwara imisakura, i Ndorwa ya Ndori ahanyaga imitamu, i Burundi bwa Kiburungwa ahanyaga Bugondo bw’imbimba muri zo. Arahaguruka n’umuhungu we Kagoro ka Ryangombe, shegenya, sharinyanga, munanuzi, twababa utwa mpimbi na Muzana, mikoni itwakwa abarenzi, rubango rwa Nyabirungu, rubangura abiri rwa Janja, nyamunyagisha uko iburyo ukwa moso yaguhagije imicuzo y’Abenerubenge. Nkora y’imiyombo avuguta ibitero ibitenzi bigata imiheto mw’igerero kwa Mivuba ni we wanze kwigira Ruhamagara mu ntara itari iyabo.

Ryangombe araranye umuhigo, Nyiraryangombe aricura, arakanguka maze araragura, ati: “Siba umuhigo wa none cyana kimwe cya Mukanya cyamaze nyina ubugwe n’ubugwe-shyamba! Siba umuhigo wa none bibero birinda ibibanda, shebuja wa Ruhanga umugabo, siba umuhigo wa none. Undi ati: “Oya ntabwo nsiba ndahigira Nyabikenke.” Nyina ati: “Narose inzozi mbi, narose itukura rya Nyabikenke, narose urukwavu rutagira ishyira n’umurizo, narose imbogo y’ihembe rimwe, narose inkware y’ibara, narose umugezi utemba ujya ruguru ya Nyakenke, wihigira Nyabikenke.” Undi ati: “Ntabwo nasibira ntahigiye Nyabikenke!” Ryangombe arara (araryama), ngo bigeze mu museke arabaduka ahamagara imbwa ze. Imbwa ze ziraza ati: “Nimumpe amayombo y’imbwa zanjye!” Amayombo arabura, naho Nyiraryangombe yayahishe.

Ajya mwa Nyirakagoro ati: “Amayombo y’imbwa zanjye!” Bati: “Amayombo ari mwa Nyiramugarura.” Ajya mwa Nyiramugarura, ati: “Amayombo y’imbwa zanjye!” Bati: “Amayombo ari mwa Nyiraruhanga!” Ajya mwa Nyiraruhanga, ati: “Amayombo y’imbwa zanjye!” Bati: “Amayombo ari mwa Nyirakajumba!” Ajya mwa Nyirakajumba, ati: “Amayombo y’imbwa zanjye!” Bati: “Amayombo ari mwa Nyiraryangombe!” Nkonjo aramwongorera ati koko ari kwa Nyiraryangombe.
Ni bwo Ryangombe aje aturutse hirya n’uburakari n’iki, urugi rw’umusego arukubita umugeri rugwira ibiseke, amayombo mu giseke aravuga. Ryangombe akuramo amayombo, Ahamagaza imbwa ze: yambika Nyakayonga, yambika Bashokabadahannye, yambika Babikamurwinanuriro, yambika Nyanaramuzi ntazamumpora, yambika Ikinyabutongo gitoto kimara isimbo, yambika Ntakitambarinkanda, yambika Uruyongoyongo rwa Miramba. Imbwa amaze kuzambika, ati: “Ndaboneje!” Nyiraryangombe aba yatambamye mu bikingi by’amarembo, yijishura umweko awurambika muri ibyo bikingi by’amarembo. Ati: “Siba cyana kimwe cya Mukanya cyamaze nyina ubugwe n’ubugweshyamba, siba umuhigo wa none!” Undi ati: “Sinsiba ntahigiye Nyabikenke!” Umweko arawutambuka, arawusimbuka awugwa inyuma araboneza.

Ryangombe arashogoshera n’umuhigi we Nyarwambari rwa Ngweja ya Murema, na we ari kumwe n’umuhigi we Rwamukwisi. Ngo bagere mu irembo, babona agakwavu karatitiba. Bongeye gutarabuka, baca imitwe n’inkware y’ibaba rimwe, iraguruka. Ati: “Kiriya ni igiki ko kitaraboneka aho mwabereye?” Abandi bati: “Ni ya ndagu ya Nyiraryangombe yenda gutaha.” Undi ati: “Nta ndagu y’agakecuru, si ko kambuza guhigira Nyabikenke!” Ngo agere imbere, babona imondo y’ibara rimwe iratitiba. Barayivuma bati: “Pu, Nigende!” Ati: “Biriya ni ibiki?” Bati: Ni ya ndagu ya Nyiraryangombe yenda gutaha. Ashyira buyira, ataboneza aragenda. Ngo ajye kumanuka umugezi wa Nyabikenke, asanga wahindutse ituku ry’amaraso.
Ryangombe araboneza ngo agere hirya aca imitwe na Nyagishya cy’impenebere gihetse umwana imbebe. Agiye gusimbuka wa mugezi bati: “Sigaho wirenga itukura rya Nyamikenke garuka Ryangombe! Garuka cyana kimwe cya Mukanya cyanze kwumvira se na nyina umunsi wa nyuma ukazumvira ijeri ku mugani wa Nyiraryangombe uko yabivuze!” Undi ati: “Oya, nta ndagu y’agakecuru ntibimbuza guhiga i Nyabikenke!” Ni bwo aciye imitwe na Nyagishya cy’impenebere gihetse umwana imbebe (iri ni izina ry’uyu mugore), ati: “Yewe wa mugore we!” Undi ati: “Iii.” Ati: “Mpa urwuya!” Umugore ati: “Naguha urwuya umaze kumpa impetso y’umwana wanjye!” Ryangombe ati: “Ndayiguha!” Ryangombe amuha uruhu rw’inyemera ararwanga, amuha uruhu rw’impara ararwanga, amuha uruhu rw’impongo ararwanga, amuha uruhu rw’inzobe ararwanga, amuha uruhu rw’isasu ararwanga. Ati: “Ese ushaka iki?” Undi ati: “Nshaka uruhu rw’inyamaswa iri muri kiriya gihugu!” Undi ati: “Iii! Nibayihige ndaruguha!” Ati: “Nimungondagondere mbanze nsogore uyu mugore.” Bamugondagondera ingando, amwinjizamo. Abwira Nyarwambari ati: “Higa urenza, nuvumbura inyamaswa y’insindanya murampamagare.”

Nyamwambari arahize, imbwa zikoze hasi no hejuru, zivumbura imbogo y’ihembe rimwe. Yohereza imbwa mu gihuru: bashyirayo Bakoshabadahannye, imbogo iyikoze ihembe irakunkumura irirenza. Bashyirayo Babikamurwinanuriro, irayikunkumura iyijugunya inyuma yayo.
Bashyirayo Kinyabutongo gitoto irayikunkumura ijugunya inyuma yayo. Bashyirayo Ruyongoyongo rwa Mirambi irakunkumura ijugunya inyuma yayo. Maze Nyamwambari ajya ruguru atakira Ryangombe ati: “Imbwa zawe zashize!” Undi ati: “Higa urenza nuvumbura inyamaswa y’insindanya murampamagare!” Undi ati: “Oya imbwa zawe zashize, ibintu byacitse birayoba tabara!”
Ryangombe ubwo aba amaze kuva kuri Nyiragishya cy’impenebere, aboneza ubwo. Ati: “Iyo nyamaswa ni bwoko ki?” Undi ati: “Ukuboko n’ukuguru ni inka ariko iyo nyamaswa yatuyobeye.” Undi ati: “Mwashyizeho Nyakayonga?” Undi ati: “Oya.” Maze ahamagara imbwa ye Nyakayonga, ati: “Nimuyishyireyo!” Ashyirayo Nyakayonga, imbogo iyikoza ihembe irakunkumura ijugunya inyuma yayo.
Ryangombe abibonye ati: “Nyakayonga imbwa yanjye, Nyakayonga twajyanye Injurijuri, Nyakayonga twajyanye ijuru inyuma, Nyakayonga twajyanye i Burundi kwa Kiburungu, Nyakayonga nta gihugu tutageranyemo. Imbwa yanjye ntinsize!” Maze Ryangombe imbogo arayendereza, haba haje yo. Ayikoza icumu mu ipfupfu, iba yubitse itya imukoza ihembe mu nsyanyango irakunkumura irirenza.

Ryangombe ageze mu kirere asumira igiti cy’umuko aragikomeza. Biruka ubwo bati ibintu biracitse. Bajya gutabaza bene Ryangombe aho bahigiye. Bene Ryangombe bahageze, bati: “Iyo nyamaswa iri he?” Binego, ati: “Iyo nyamaswa irihe?” Bati: “Ngiriya iri muri kiriya gihugu!” Ati: “Ese mwabonye isa ite?” Bati: “Ukuboko ni inka, ukuguru ni inka, ariko iyo nyamaswa yatuyobeye!” Binego bya Kajumba rukarabankaba, rutukuzambuga, rwugumbiramutara inkuba ya Nyirakajumba yishe nyirarume asangira na nyina, yishe nyiri udusinde tubura gicoca, yica nyiri urutoki rubura gihingira, yica Buranumye k’Urukamira, yica n’abatukanye barwana, arayangangiza inyamaswa iba yabyutse. Yenda icumu ariyikoza mu rwano arihingura mu nyuma, inyamaswa irirenga. Asanga Ryangombe.
Ryangombe ahamagaza Mashira ati: “Mashira ngwino ngutume kuri Nyiraryangombe!” Mashira ati: “Sinabona iryo mbwira Nyiraryangombe!” Ati: “Kagoro ngutume?” Kagoro ati: Sinatunguka mu maso ya Nyiraryangombe ngo mbone icyo mubwira, nje kukubika mvuge ngo wapfuye!” Abakuza bose uko bangana, bamaze kubyanga ni bwo ahamagaje Nkonjo. Nkonjo ati: “Ntuma!” Ati: “Ugende umbwirire Nyiraryangombe, uti Umwana umwe si umuryango, igiti kimwe ntikibamo ishyamba! Uti umugore ambandwe, umugabo ambandwe. Uti reba amata ya gitare mu gitereko wende n’icyahi cya Murenziwera muhurire ku rutare rwa Butaza ujye gutegera ababyeyi i Raba!”
Baragiye babikojeje Nyiraryangombe. Nyiraryangombe amaze kubona ubutumwa yenda icyahi cya Murenziwera yenda amata ya Gitare mu gitereko. Nyiraryangombe ahaguruka ubwo ahurirana n’abunguje bahetse Ryangombe baboneza bamujyana mu birunga. Ryangombe apfa atyo. Ngo bitere kabiri umuzimu wa Ryangombe utera ibwami kwa Ruganzu. Afata abantu bose bo mu rugo, ibintu biracika.

Inka imiriro iraka ku mahembe, ingo zirashya rubura gica. Ibwami bashaka imitsindo bereza imitsindo yo kumwigana. Kubandwa ni aho byaturutse. Ku zindi ngoma ntibyabagaho. Kubandwa ni imitsindo ngo amakuba yateye u Rwanda nyuma y’urupfu rwa Ryangombe rya Babinga ba Nyundo ye kongera kugaruka. Uretse rero umwami gusa, kubandwa biba umuhango mu gihugu cyose. Naho abantu bose, ari abakuru n’abato bajye babandwa Ryangombe.
Umuko Ryangombe yapfiriyemo, ni wo bita umurinzi iyo babandwa cyangwa baterekera. Umuko rero ni igiti gikomeye mu kubandwa kubera ko ari cyo cyakijije Ryangombe gushwanyaguzwa n’imbogo ubwo yamuteraga ihembe.

Sunday, 25 November 2018

Kami ka muntu ni umutima we

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo bamwe bamubuza; ni bwo bagira bati:”Kami ka muntu ni umutima we, nimumwihorere”

Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Butare); ahasaga umwaka w'i 1400.
Kuri iyo ngoma, hariho umugabo akitwa Muhangu, akaba umupfumu wa Mibambwe. Muri ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho n'ubutoni bunini kuri shebuja. Bukeye, umwe mu bagore ba Mibambwe asama inda, imaze gukura Mibambwe ategeka abapfumu be kugisha, kugira ngo barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira.

Abapfumu bajyana imbuto y’uwo mugore bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye kubyarira mu Cyambwe (Musambira, Gitarama); Muhangu wenyine yemeza ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (Kayenzi Gitarama). 
Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze. Bageze kuri Mibambwe bati: «Twese twemeje ko umugore wawe akwiriye kuzabyarira mu Cyambwe; bati: «Keretse Muhangu wenyine, we yereje ko akwiriye kubyarira mu Bitagata bya Muganza! Kubera ubutoni bwa Muhangu, bituma Mibambwe yemera mu Bitagata bya Muganza.

Nuko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo. Haciyeho iminsi, agiye ku nda arananirirwa arapfa. Abapfumu bereje ko yabyarira mu Cyambwe baba boboneyeho urwaho rwo kurega Muhangu wabarushaga ubutoni; dore ko nta muhakwa ukunda undi. Babwira Mibambwe, bati: «Nta kindi cyishe umugore wawe; yishwe na Muhangu watumye ajya kwaramira aho atereje!» 
Mibambwe bimujyamo arabyemera, biramubabaza cyane. Inkuru igera kuri Muhangu, iwe mu Mvejuru. Abyumvise arahambira n'abe n 'ibye, afumyamo aracika ajya i Burundi. Agezeyo akeza umwami waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane, ndetse ngo kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana b'abadabagizi kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda guhakwa n'ibwami, ndetse ngo ntibiyibutse no gusezera ngo batahe.

Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira; ni bwo abasezereje ubwe barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira abasanga iwe. Akigerayo arabatumiza ngo baze kumwitaba. Bamaze kuhagera, atumiza abatoni be n'abagaragu b'irimenanda; bose baraterana baba uruvange. 
Ahamagara abana be, arababwira ati: "Bana banjye kwikota ibwami si bibi; ibibi byanyu ni ukutagira icyo mubwira umwami mukimusaba!" Ati: «Mubuze akandi kami kadahwanye n'umwami, ariko kakaba ari ko gatuma umuntu abana n'umwami neza!» Abahungu be n'abagaragu be birabayobera bararebana gusa. Muhangu abonye ko bajumariwe, ati: «Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu umwami ni umutima we». Bose batangarira iryo jambo Muhangu abatunguje; birahorwa.

Nuko haciyeho iminsi Muhangu arapfa., abana be basigara muri bwa butoni yabacumbiye. Bukeye mukuru wabo akubaganya umugore w'umwami w'i Burundi baramufata; bimushyira mu makuba arabohwa aranyagwa, byototera na barumuna be bose baranyagwa. Abagaragu ba Muhangu bamaze kubibona bibuka rya jambo yasize avuze, bati: “Koko Kami ka muntu ni umutima we.!” 
Yavuze ko umutima w'umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko; ariko kakaba ariko gatuma umwami agukunda! Nuko rubanda babisamira hejuru ubwo, babona uwiyemeje icyo abandi bamuhinyuriraga, bati: «Nimumureke burya kami ka muntu ni umutima we!» Aho ni naho kandi haturutse kwigira kami gato = icyigenge.

" Kami ka muntu = Umutimanama."

When Two Different Species Mate: Who Gets Offspring, and Who Doesn't

  Animals don't check ID before mating. Size, shape, smell, or behavior are usually enough to trigger the instinct. The problem shows up...