- Ababiri bashyize hamwe baruta umunani barasana.
- Ababiri bajya inama baruta umunani urasana.
- Ababiri bakika umwe.
- Ababiri baruta umwe.
- Ababiri bateranya abeza.
- Ababiri bica umwe.
- Ababiri bishe imbwa y’umwami.
- Ababiri ntibacibwa inka.
- Ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana.
- Abacuranye ubusa basangira ubundi.
- Abadapfuye ntibabura kubonana.
- Abagabanye imbisi ntibagabana umufa.
- Abagabo babiri ntibabana mu nzu imwe.
- Abagabo bararya imbwa zikishyura.
- Abagira amenyo baraseka.
- Abagira amenyo ni museke.
- Abagira inyonjo bagira ibirori.
- Abagira iyo bajya baragenda.
- Abagiye inama Imana irabasanga.
- Abagore bagira inzara ntibagira inzigo.
- Abagore baragwira.
- Abahigi benshi bayobya imbwa (uburari).
- Abakingiranye ingabo ntibakingirana inyegamo.
- Abalinzi bajya inama inyoni zijya iyindi.
- Abantu bibuka imana iyo amakuba yababanye menshi.
- Abasangira bashonje ntawusigariza undi.
- Abasangira basigana imbyiro.
- Abasangira bike bitana ibisambo.
- Abasangira uduke (ubusa) bitana ibisambo.
- Abasobetse imisumbi ntibaba bagihishanye amabya.
- Abatanye badatata barasubirana.
- Abateranye imigeri ntibahishana amabya.
- Aberekeranye ntibabura kwendana.
- Aboro babiri ntibasangira umwerera.
- Abo umwami yahaye amata nibo bamwimye amatwi (amazi).
- Abotanye kera ntibahishanya amabya
- Abwirwa benshi akumva (akwumvwa na) bene yo.
- Agahinda k’inkoko kamenywa n’inkike yatoyemo.
- Agahinda si uguhora urira.
- Agahwa kari k’uwundi karahandurika.
- Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge.
- Agakecuru gahaze gakina n’imyenge y’inzu.
- Agakono gashaje karyoshya ibiryo
- Agakono gashaje niko karyoshya imboga..
- Agakungu gakuna imbwa.
- Agakungu iyo gashize agashino kayora ivu.
- Agakungu kavamo imbwa yiruka.
- Agapfa kabuliwe ni impongo.
- Agapfundikiye gatera amatsiko.
- Agasaza kamwera akandi kazakamwa?
- Agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza.
- Agasozi kamanutse inka kazamuka indi.
- Agashyize kera gahinyuza inshuti.
- Agashyize kera gahinyuza intwari.
- Agati gateretswe n’Imana ntigahungabanywa n’umuyaga.
- Agatinze kazaryoha ni agatuba k’uruhinja.
- Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru.
- Ahanze ubwana hamera ubwanwa.
- Aharaye inzara haramuka inzigo.
- Ahari amahoro, uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu.
- Ahari ubuhoro umuhoro urogosha.
- Aho guhana umupfu wayobya umuvu.
- Aho gupfa none wapfa ejo.
- Aho gupfa wakena.
- Aho gutera Gitera watera ikibimutera.
- Aho ibyago byaje ibihaba bica umuhoro.
- Aho ihene yonnye ihoramo.
- Aho imbwa ikubitiwe irahagaruka.
- Aho imbwa yaririye ntihava.
- Aho inkoko yasheshe ihata ibaba.
- Aho inkoko yasheshe itoye kenshi.
- Aho inkuba zerekeye ni ho ibicu bijya.
- Aho intumbi ziri ni ho inkongoro ziteranira.
- Aho kuba imbwa waba imva.
- Aho kuba umusega waba imbwa.
- Aho kunigwa n’ijambo wanigwa n’uwo uribwiye.
- Aho udatezeumugeni ntuhanga umugayo.
- Aho ujishe igisabo ntuhatera ibuye.
- Aho umubembe ali ntawe utungayo urutoki.
- Aho umubembe ari ntawe ubara gatanu
- Aho umutindi yanitse ntiriva.
- Aho umwaga utari uruhu rw’urukwavu rwisasira batanu.
- Aho uniga urahasanga umuhogo.
- Aho utazashaka umugeni ntuhanga umugayo.
- Aho wahishe (ujishe) igisabo, ntuhatera ibuye.
- Aho wisigiye siho uhurira na muramu wawe.
- Aho yanyuze (imboro) ntihaca urwango.
- Aho yonnye (ihene) ihoramo.
- Ak’imuhana kaza imvura ihise.
- Akababaje ababiri karabateranya.
- Akababaje umutima kazindura amaguru.
- Akabaye icwende ntikoga.
- Akabi gasekwa nk’akeza.
- Akabikora kabizi gateka imboga karitse.
- Akaboro gato karuta amabya masa.
- Akabuno karusha isuka guca inshuro.
- Akabuno ntigasa n’akabyara gasa nako birarana.
- Akaburiye mu isiza ntikabonekera mu isakara.
- Akabuze ubuguzi gasubira (zwa) nyirako.
- Akagabo gahimba akandi kataraza.
- Akaje gahimwa n’akakazanye.
- Akaje karemerwa.
- Akamasa kazaca inka kazivukamo.
- Akameze ku murizo w’imbwa karimba kawuciye.
- Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
- Akanwa karya ntikaguhe (ntiwumve) kavuza induru ntiwumve.
- Akarenze umunwa karushya ihamagara.
- Akarimi kabi gasemera agasaya.
- Akarusha imboro kunagana baragata.
- Akarusha imbwa kwota karashya.
- Akaryoshye ntikariwe mu rw’undi.
- Akatari amagara karahahwa.
- Akazapfa kabungira akazakica.
- Akazu gato karya ubwatsi.
- Akebo kajya iwa Mugarura.
- Akeza karigura.
- Akeza karimara.
- Akicaro keza kikuramo umwana uzi ubwenge.
- Akiziritse ku mugozi gashirwa kawuciye.
- Akiziritse ku muhoro gasiga kawuciye.
- Ako iminsi iteruye ntikajya karemera.
- Ako imuhana kaza imvura ihise.
- Ako umukobwa ashaka karamugarika.
- Amaboko akorera inda yapfa akayipfumbata.
- Amaboko atareshya ntaramukanya.
- Amabya y’undi aryohera umugeri.
- Amacumu y’inda ntashira igorora.
- Amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe.
- Amagambo atagira mukuru arumba ari indaro.
- Amagara araseseka ntayorwa!
- Amagara ntaguranwa amagana.
- Amage arisha umugabo ikivuza (igihaza).
- Amaherezo y’inzira ni mu nzu.
- Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
- Amareshya mugeni siyo amutunga.
- Amarira y’umugabo atemba ajya mu nda.
- Amashyi make yimisha umwana impengeri.
- Amaso y’igikeri ntabuza umuvomyi kuvoma.
- Amasunzu si amasaka.
- Amata make amena menshi.
- Amata y’umukobwa aba imbere.
- Amatama masa ntasabira inka igisigati
- Amavuta y’umugabo ni amuraye ku mubiri.
- Amavuta y’umugabo ni amuraye ku murundi.
- Amazi make aharirwa impfizi.
- Amazi arashyuha aliko ntiyibagirrwa iwabo wa mbeho.
- Amirariro atera amimaro.
- Amenyo ni amabuye.
- Amenyo amerera ku majigo, inkoni igashibuka ku gishyitsi, imishino igashibuka kuri rugongo.
- Amirariro atera amimaro.
- Arenze umusozi arivovota aramutuka.
- Atari ayawe ntakurara kumubili.
- Ayo impumyi uyabara itashye (inka).
- Ayo ubwira umucuzi si yo ubwira umucuzikazi.
- Babona isha itamba bagata urwo bambaye.
- Babona zireresa amabya bakagira ngo zimya zose.
- Bagarira yose.
- Bagarira yose ni umwana w’umunyarwanda.
- Bagarira yose ntuzi irizera.
- Bagutumye umurozi w’umugore uhera kuri nyoko.
- Banegurana ari inenge ba nenge itirora.
- Baranyerera yaguye Jinja.
- Barihima ba Mujyanama yasanze bamwendera umugore yica imboro.
- Barihima ni mwene Mujinya.
- Bavuga ibyigondoye umuhoro ukajya imbere.
- Batutira henshi ntibazamenya iyo bataye imihoro.
- Bavuga ibyigondoye umuhoro ukarakara.
- Bazirunge zange zibe isogo imboga zirura.
- Bene amazuru meza ntibaburana n’ibya nyuma.
- Bene imitsima bayitsimbarayeho.
- Bigirankana bya Nirwange bamutumye isuka yo guhamba se, ati "mwayimubajije ko ari we waraye ayibitse".
- Biguma bigeze ku munwa.
- Birabe ibyuya ntibibe amaraso.
- Bucya bucyana ayandi.
- Bucya bwitwa ejo.
- Buhoro buhoro bwagejeje umuhovu (pfu) ku ruzi.
- Buhoro buhoro nirwo rugendo.
- Burya mukaso ntaba ari nyoko.
- Burya si buno.
- Byabara usara.
- Byagaze iruta byabuze
- Ca bugufi iruta jya hejuru
- Fata ako ni yo gabo.
- Findi findi irutwa na so araroga.
- Gahimandyadya na Kajogora baranywanye.
- Gashiramazizi ka Ntibazirikana rubanda rushishwa nabi.
- Gatindi ka Gateneneko yakenyeye agahu agateneneko agacishamo agakumwe, ati mbe bahungu no mu cyi ni ko bizahora bimeze?
- Gesa ubw’iyo, ubw'ino ntiburera.
- Gira so yiturwa indi.
- Gishira ibyara ntigishira amazi.
- Guherekeza utagushaka bitera inzira agahinda.
- Gusaza ni ugusahurwa.
- Gusekera utagushaka bitera imbeho mu menyo.
- Gusera intanyurwa ni ugusesa.
- Gushaka ni ugushobora.
- Gusoma mubi biruta kwirigata.
- Haguma umwami, ingoma irabazwa.
- Hasura uwariye. Hagatura uwejeje
- Hobe hobe itera ibinyoro.
- Iba ibyegereye byakizaga, urufunzo ntirwahiye.
- Iba imwe ikakugana mu ijana.
- Ibanga ni irya babiri.
- Ibihanga bibili ntibitekwa mu nkono imwe.
- Ibihe biha ibindi.
- Ibihembe by’intama ntawe umenya iyo bikura bigana.
- Ibirenge bijya imbu kujya imbere.
- Ibisa birasabirana.
- Ibitwenge by’inkoko bishirira mu kwayura.
- Ibize nabi uyima ifu.
- Ibuguma ntishobora isibo.
- Ibuguma y’umushino imira imikangara itanu.
- Ibuye ryabonetse ntiryica isuka (ntiriba rikishe isuka).
- Ibyara mweru na muhima.
- Ibyagiye kera ibyagurukana irago.
- Ibyaye amamasa yicungura amarago.
- Ibyaye ikiboze irakirigata.
- Ibyo abapfu birya abapfumu.
- Ibyo ejo bibara abo ejo. [Iby’ejo bibara ab’ejo.]
- Ibyo ihaha birushya ihambira. [Iby’ihaha birushya ihambira.]
- Ibyo isi ni amabanga. [Iby’isi ni amabanga.]
- Icyizere cyiraza amasinde.
- Iyangiye aho uyemereye uyiragirira aho yamagiriye.
- Icyo imbwa yanze umanika aho ireba.
- Icyo umutima ushaka, amata aguranwa itabi.
- Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.
- Ifuni y’imboro iruta umujyojyo w’igituba.
- Igihiswe kirabora na nyiracyo akabora.
- Igishongore cy’umugore ni nk’icyo imbwa.
- Igikeri cyakandagiwe n’inka kiti: uko zivuze nyamahembe.
- Igisiga cy’urwara rurerure kimennye inda.
- Igiti cyatewe n’Imana ntigihungabanywa n’umuyaga.
- Igiti kiswe umwana ntigicanwa.
- Igiti kigororwa kikiri gito.
- Igiti uzacana umusaza agitera akiri umusore (Igiti umugabo azacana agitera akiri umusore).
- Iguguna umuhini yototera isuka.
- Iguye ntayo itayigera ihembe.
- Ihene bayita mweru ikirirwa itarishije.
- Ihene mbi ntuyizirikaho inziza.
- Ihene mbi yanga mwabo.
- Iherezo riruta intangiriro.
- Iherezo ry'inzira ni mu nzu.
- Ihiye nabi uyima ifu.
- Ihunga umurinzi igwa ruhabo.
- Ijambo ribi rivana imboro mu gituba.
- Ijisho ridahuze ntirihaka.
- Ijisho rikwanga nturiyoberwa.
- Ijisho ry’imbwa ntiribuza umugabo kurya utwe.
- Ijisho ry’umukunzi rikuririra ripfuye.
- Ijisho ry’undi ntirikurebera umugeni.
- Ijoro ribara uwariraye.
- Ikimuga kiruta igiyuro.
- Ikinyoni kigurutse kitavuze bacyita igishwi.
- Imana ifasha uwifashije.
- Imana ihora ihoze.
- Imana irara ahandi igataha i Rwanda.
- Imandwa z’abatindi zigira iyazo mirindi.
- Imbaraga nke zitera imico myiza.
- Imbeba yakandagiye umwite w’injangwe iti: ubugabo bwari aha!
- Imbeba yakubise amabya ku ishyiga iti ntacyo bitwaye hazashibuka andi.
- Imbeba yakurikiye akaryoshye munsi y’urusyo ihakura inda y’urubati.
- Imboro mbi ni idafite ifaranga.
- Imboro mbi ni itabyara.
- Imboro nyamuniga iruta imboro rurizo
- Imbumbyi y'ibibero yiyima ibibondo
- Imbura gihana yabuze gihamba.
- Imbuto y’umugisha isoromwa ku giti cy’umuruho.
- Imbwa yiganye inka kunnya mu rugo (barayikubita) irabizira.
- Imfura zisangira amata ntizisangira amaraso.
- Iminsi ikona inzovu (ingwe).
- Iminsi irasa ariko ntihwana.
- Iminsi iteka inzovu mu rwabya.
- Iminsi ivuguta nta muvuba.
- Iminsi ni imitindi.
- Iminsi umugabo amara kwa mukeba si yo amara ikuzimu.
- Iminsi y’umujura ni mirongo ine.
- Iminsi yira ari myinshi igahimwa n’umwe.
- Imirimo ibiri yananiye impyisi.
- Imishishi y’imishino ntishira inogonora.
- Imitunu y’igikeri ntiyirukanye abavomyi.
- Imitunu y’urukwavu ntibuza ishyamba gushya.
- Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi.
- Impamvu ingana ururo.
- Impfizi ibyara uko ibyagiye.
- Impfizi izira izayontigira inyishyu.
- Impfizi ntiyimirwa.
- Impfubyi ibaga yotsa.
- Impfubyi yunvira mu rusaku.
- Impyisi barayibwiye bati amayira arafunze, iti: nari nsanzwe nigendera bugorobye.
- Impyisi y’iwanyu ikurya ikurundarunda.
- Inda ibyara mweru na muhima.
- Inda mbi (irimo urwango) uyiha amata ikaruka amaroso.
- Inda nini yishe ukuze.
- Inda y’umwanzi (yakwanze) uyiha amata ikaruka amaraso.
- Indambirwa y’iminsi yenda umurwayi.
- Indashimwa yahawe urutugu irutwarana n’ijosi.
- Indyarya ihimwa n’indyamirizi.
- Indyarya ebyiri iyo ziryamanye, bucya ntayenze indi.
- Ingabo y’umugore iragushora ntigucyura.
- Inganyi ya cyane iganyira nugira ngo awa.
- Ingendo y’undi iravuna.
- Ingeso ipfa nyirayo yapfuye.
- Ingoma idahora ni igicuma.
- Ingona zirya bamwe abandi bambuka.
- Ingurube ibyaye ntiribwa n’imbwa.
- Ingwe ikurira umwana ikakurusha kurakara.
- Ingwe ntiyari izi gufata ijosi yarabwirijwe.
- Inka ya Nkoronko igira inkomoko.
- Inka yikoma isazi aho igeza umurizo.
- Inkingi imwe ntigira inzu.
- Inkoko iriwabo ishomba umukara.
- Inkokokazi iteteza nk’izindi bati ngiyo kanwa kabi.
- Inkoko yaraye hanze iba yabaye inkware.
- Inkomyi y’amabyi irayitera.
- Inkonda z’umwana w’undi zirarura.
- Inkongoro yadede inywera mo dede wenyine.
- Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.
- Inkoni ivuna igufwa ntivuna ingeso ( ntigera ku ngeso).
- Inkono ihira igihe, n’aho wacanira ute.
- Inkono ntihira ikibatsi ihira ikibariro (inkono ihira igihe, ntihira ikibatsi).
- Inkono zisumbanya imbyiro.
- Inkotsa ivuga nk’izindi bakayamagana (ngo ngiyo kanwa kabi).
- Inkovu icitse irushya abavuzi.
- Inkubisi yacyane irayitera (irayitarukiliza).
- Inkunguzi y’inkware ishoka agaca kayireba.
- Inkunguzi y’inkware yashotse agaca kayireba.
- Inkunguzi y’urukob’irihiga?
- Inkunguzi y'igikoba yihamagarira amakara
- Inkunzi y’imiryango icika inkangu mu nnyo.
- Inkunzi y’imiryango ikobora rugongo.
- Inkuru mbarirano iratuba.
- Inkuru mbi ntiyoberana.
- Inkururabutindi ihakwa n’uhanyaze.
- Inkururarusya iswika nyirasenge.
- Inkware (igiye cyera) itura mu itongo ry’uwayihigaga.
- Inkware yinyabugingo yatoreye mwitongo ryuwayihigaga.
- Inshakura irongorwa kabiri.
- Inshuti ni iyo musangira mukayaga.
- Insina ngufi ntawe ntawe utayicaho ikoma.
- Insina ngufi ntawe utayigera.
- Insuti ziba nyinshi, iyo mwambaranye ubusa iraguma.
- Inshyuro mbi yashubije Nkundiye iwabo.
- Intamenya y’umugabo irira ku muziro.
- Intasi y’impyisi yabira maka.
- Intege nke ntizikina zirarwana.
- Intege nke zitera imico myiza.
- Intenge itari iyawe, uratoboroza.
- Inyamaswa idakenga yicwa n’umututizi.
- Inyamibwa y’imboro ni ishyutwe.
- Inyongera mbi ni imisuha.
- Inyoni iguruka yisunze agati.
- Inyoni ivuye mu cyari itaramenya kuguruka bayifatisha intoki.
- Inzigo y’imboro ihozwa indi.
- Inzira ntibwira umugenzi.
- Inzoga ni imfura ikanyobwa n’imfura.
- Inzoka yakwanze uyiha amata ikaruka amaraso.
- Inzu y’umwanzi niyo uvanyeho agasakamburiro ugira uti ahiii (burya uba ukoze).
- Irya mukuru riratinda ariko ntirihera.
- Iryo wavuze urarihacyishwa.
- Iyo isari isumbye iseseme, umugabo asubira ku cyo yangaga.
- Isazi y’ubute ntirya igisebe.
- Isazi yaswitse urutare iti: birabe ntangare ntanga yanjye.
- Ishira amenyo ntishira amerwe.
- Ishyano rigusanze mu buriri uraryerekera.
- Ishyano rigwira nyirumugore umwe.
- Ishyano rivurwa n'irindi.
- Isi ntigira inyiturano.
- Isoni zirisha uburozi.
- Isuka ibagara ubucuti ni akarenge.
- Isuku igira isoko.
- Isuri isambira byinshi igasohoza bike.
- Itanga ishatse (Imana).
- Itegeko rirusha ibuye kuremera.
- Ivu rihoze ni ryo ryotsa inzu.
- Ivu rihoze ryotsa inzu.
- Iyagukanze ntiba inturo.
- Iyaguye ntayo itayigera ihembe.
- Iyihuse ibyara ibihumye.
- Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose.
- Iyakitse ntawe utayikora mu nda.
- Iyangiye aho uyemereye, uyiragirira aho yamagiriye
- Iyaseseye ntiyugururirwa.
- Iyihuse ibyara ibihumye.
- Iyimiye mu gisigati ibarirwa bose.
- Iyo abanzi babaye benshi Imana iba mwene nyoko.
- Iyo abavandimwe bavumbitse akaguru, uvumbura (uvanamo/ukuramo) akawe.
- Iyo agahararo gashize uwahekwaga arigenza.
- Iyo agashungo gashize, agashino kayora ivu.
- Iyo amazi abaye make aharirwa impfizi.
- Iyo bavuze ibigoramye, imihoro ihaguruka mbere.
- Iyo butarira mukaso aba nyoko.
- Iyo iminsi ihuze urayiba.
- Iyo inzovu yerekeye hirya uyipfura urutsinga.
- Iyo inzovu zirwanye, ibyatsi birahababarira.
- Iyo isari yasumbye iseseme, umugabo asubira kucyo yanze (yifuza icyo yangaga).
- Iyo ngira ntya yari ijambo ni uko yaje nyuma.
- Iyo nyokobukwe akunze ukurura ihururu.
- Iyo umuntu agukoreye nabi aba akwigishije.
- Iyo umutindi yanitse ntiriva.
- Iyo urugo rwarazwe imishino, umwana w’umukobwa avukana itanu.
- Iyo uruhahirwa na babiri rutazanye ibinyoro ruzana mburugu.
- Iyo usanze abavandimwe bavumbitse akarenge uvanamo akawe.
- Iyo usanze imbwa yuriye igiti, uhita ubaza uwayurije.
- Izina ni ryo muntu.
- Izotanye zisigana ivu.
- Kabutindi itera umugore kwikuruza.
- Kabutindi igumbashya inkoko.
- Kamenyero yenze nyina.
- Kami ka muntu [k’umuntu] ni umutima we.
- Kanga mu jisho ntikanga mu kanwa.
- Karabaye ntiyendwa.
- Kirazira kugirira umwana nabi.
- Kiriziya yakuye kirazira.
- Kirya abandi bajya kucyirya kikishaririza.
- Kitirirwa umwana kagatera nyina akabondo.
- Kora ndebe iruta vuga numve.
- Kuba imbwa si ukumoka.
- Kubwira utumva ni nko guta inyuma ya Huye.
- Kubyara ni ugusubiza ingobyi imugongo.
- Kugabirwa kwitura kurutwa n’igihango cy’umucyene.
- Kugenda bitera kubona.
- Kugera kure si ko gupfa.
- Kure ni mu nda.
- Kuramutsa utagushaka bitera imbavu imisonga.
- Kurya bike ni ukubikena.
- Kuvuga menshi siko kuyamara.
- Kuzinduka kwa rusake ntikwayibujije kunnya mu nzu.
- Kuzinduka kw’inkoko ntikwayibujije kunnya ku butanda.
- Kwa Bugabo bavuza induru, kwa Bwoba havuga impundu.
- Kwa nyokorome uherekwa na nyoko.
- Kwikiriza ntibibuza uwanga kwanga.
- Maguru ya sarwaya yasize imvura n’umuyaga.
- Mpana umupfu yananira nkamwoshya.
- Mpemuke ndamuke yagambaniye uwamuhaye inka.
- Mukuru w’ijambo ni irindi.
- Mu nda ni kure.
- Mu gihugu cy’impumyi uwo ijisho rimwe aba ari umwami.
- Mujinya wa Nyamwijinya yasanze umugore we yasambanye aragaca.
- Mukuru w’ijambo ni irindi.
- Murankorere ibindi nzivomera.
- Mwa nyina wundi ni mwa nyiranyenga.
- Mwene samusure avukana isunzu.
- N'abantu barapfa.
- N’inyange zirapfa nkaswe ibyiyoni.
- N’izibika zari amagi.
- Na nyina w’undi abyara umuhungu.
- Naho Miseke ndarwana.
- Nari umugabo ntihabwa intebe.
- Ndaguhaye iruta ndakuzirikana.
- Ndakureba ukanshisha naho hasi warashize.
- Ndakwanze ntijya ivamo ndagukunze.
- Ni ikizi (ikizwi na) bose nk’umuravumba (nk’agacuma k’amagambo).
- Nsabira nsome irutwa n’insangirano.
- Nshimwe nshimwe y’umugore yamukoboye injuma.
- Nshimwe y’umukobwa ikobora injuma
- Nta baronkera rimwe nk’abaca imisigati.
- Nta batana badatandukanye.
- Nta bugabo buruta ububwa.
- Nta bworo burama nkubwo ikirenge.
- Nta byera ngo de.
- Nta gahora gahanze.
- Nta giti kibura inyoni ikigwaho.
- Nta gufwa ry’umusundi rirenzwa urugo.
- Nta kabura imvano.
- Nta kurama kudapfa
- Nta kuri k'uwashyutswe
- Nta mboro mbi yambaye ifaranga.
- Nta mubi wisize.
- Nta mugabo umwe.
- Nta mugani uva ku busa.
- Nta muheza w’iby’isi
- Nta mukobwa utagira umubwira ati erecyera hino.
- Nta munyagara w’inyama
- Nta mupfakazi ugaya imboro
- Nta mupfu w’itabi.
- Nta murozi wabuze umukarabya.
- Nta muteja w’imboro.
- Nta muzindutsi wa cyane watashye mu mutima w’undi.
- Nta mwami uba akabeba.
- Nta mwami uba umugaragu (akabeba).
- Nta mwami wica, hica rubanda.
- Nta mwinjira ugira ijambo.
- Nta mwiza wabuze inenge, na Nyirahuku agira amabinga.
- Nta nkokokazi ibika isake ihari.
- Nta nkuba ikubita umunyabugingo.
- Nta nkumi yigaya.
- Nta nkumi yigaya ikibero (itako, ubuto), n’irwaye igisebe ica inzaratsi.
- Nta nyama itarya umutsima.
- Nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi.
- Ntawanga kugwa aheza.
- Ntawanga kuryama ngo atarota.
- Ntawanga umuruho ashyukwa.
- Ntawe ubura ishyano ashyukwa.
- Ntawe uhisha uwo ahishaho.
- Ntawe ujya mu ishyamba ngo abure ishyano akurayo.
- Ntawe unanira abamushuka ananira abamuhana.
- Ntawe uneza rubanda.
- Ntawe urata inkovu z’imiringa.
- Ntawe uribara nk’umuto waribonye.
- Ntawe urutwa yenda.
- Ntawe urya inka nka nyirayo.
- Ntawe urya umuntu ngo ananirwe n’urutoki.
- Ntawe usesa uwo acyota.
- Ntawe ushaka uko nyina yashatse.
- Ntawe uta akanyaga atagahambuye.
- Ntawe utinya ijoro, atinya icyo bahuriyemo.
- Ntawe utinya uwo yatutse.
- Ntawe utunga izo adashitura.
- Ntawe uyoberwa umwibya, ahubwo ayoberwa aho amuhishe.
- Ntawe uvuma iritararenga.
- Ntawiheba ritararenga.
- Ntawivuga nabi ameza ahari.
- Ntawiyaga (ntawivuga) amabi ameza ahari.
- Ntayo iyoberwa iyayo mu mwijima.
- Ntayuzura nkiyali ihali.
- Ntihaba bapfana iki.
- Ntihaba gutunura haba Imana ikurebera.
- Ntinde bankumbure yasanze baramwibagiwe.
- Ntugahandwe ku rurimi ikirenge gihari.
- Nubakira imisure sinishinze imilizo yazo.
- Nuhigimye aba avuze.
- Nuwapfuye ejo ntaririrwa.
- Nuwaraya imbwa yarya inzungu.
- Nuwendeye nyina mu nyenga yaramenyekanye.
- Nyamwanga kwumva ntiyanze kubona.
- Nyamwanga yanze n’uwamuhaye inka.
- Nyina w’umukungu ntabyina nabi.
- Nyirakarimi kabi yatanze umurozi gupfa.
- Nyiramaso yerekwa bike ibindi yirebera.
- Nyirambigirambizi yiciye ururasago ku gituba rwanga kuva ati: turaturanye n’ejo nzongera.
- Nyiri ibyago ibyatsi bimwima inzira.
- Nyiri impare niwe umenya uko ayigobeka.
- Nyiri inkota ni uyifashe akarumyo.
- Nyirumupfu ni we ufata ahanuka.
- Nyirumutwe munini ntarengwa n’imijugujugu.
- Nyokobukwe si umuko.
- Nyokorome akuruma akurora.
- Nzapfa nzakira simbizi.
- Ribara uwaribonye.
- Ruliye abandi rutakwibagiwe.
- Runo si u Rwanda ni urwandiko.
- Rurarya ntiruhaga.
- Ruza rutwara abaseka.
- Sakindi izaba ibyara ikindi.
- Sakwe sakwe irutwa na so araroga.
- So aguha umugore ntamukwendera.
- So ntakwanga, akwita nabi.
- Tega amatini ngo urabona amatuba.
- Tuza duturane.
- Ubabaye niwe ubanda urugi.
- Ubamba isi ntakurura.
- Ubitse munda imbwa ntimwiba.
- Ububwa buravukanwa.
- Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa.
- Ubugabo si ubutumbi.
- Ubugore si amabere n’ihene irayagira.
- Ubukana bw’imbwa bushirira mu imoka.
- Ubukana bw’umwungu ntibwotsa urutaro.
- Ubukene si ikineguro.
- Ubunini si ubugabo.
- Ubunwa bwagusomeye umugabo burakwongrera ntiwumve.
- Ubupfura buba mu nda.
- Uburebure si ubwenge.
- Uburere buruta ubuvuke.
- Uburere bwiza bucisha imfura mu mwijima.
- Uburiye umubyizi mu kwe ntako aba atagize.
- Uburo bwinshi ntibugira umusururu.
- Ubusa burimara.
- Ubusabusa buruta ubusa.
- Ubusabusa bw’umusundi buvura imboro umusonga.
- Ubusambo ni bubi.
- Ubushiki ni uburibwa.
- Ubushyitsi buribwa ni muramu w’umuntu.
- Ubutegetsi si ubukonde.
- Ubuto bw’isha ntibusobanura inzara.
- Ubuze icyo atuka inka agira ati dore icyo gicebe.
- Ubuze inda amena imigi.
- Ubuze uko agira agwa neza.
- Ubwenge burarahurwa.
- Ubwenge buza nyuma y’uburagi.
- Ubwenge buza ubujiji buhise.
- Ubwira intumva ata ibiheko.
- Ubwira umuzi ntavunika.
- Ubwiru bw’ingomabumenywa n’umwiru na nyirayo.
- Ubwiza bw’intobo ntibuyibuza kurura.
- Ubwiza bw’umukobwa ntibwamubujije kuruha.
- Ubyaye nabi aramutswa (atukwa) n’abakwe.
- Ubyina iwabo arasebwa.
- Ubyinana na mucyeba ntahumbya.
- Ubyinana na mucyeba ntahumbya.
- Uca imisoto y’inda ntafasha umuhoro hasi.
- Uca mw’ishyamba utazi ugaca inkoni utazi.
- Uca urubanza rw’abavandimwe arararma.
- Ucira injiji amarenga amara ibinonko.
- Ucyenze rimwe ntaba akimaze.
- Ucyeza abami babiri aba ashaka twange umwe.
- Udapfuye arakira.
- Udashinga ntabyina.
- Ufinura itari iye ageza ku mukondo.
- Ufite icyo abunza bwira aguze.
- Ufite umufata ijosi ararigwandika.
- Ufite umusegura agonda ijosi.
- Ugaburira uwijuse bararwana.
- Ugaya ibye abyibiramo.
- Ugaya impundu z’urushishi, areba amatama ziturukamo.
- Ugiciye inkondo siwe ugicundamo.
- Ugirirwa neza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.
- Ugiye iburyasazi azimira nzima.
- Ugiye iburyasazi azirya mbisi.
- Ugucumise ingufi ntaba akwimye indende.
- Uguhaye akubonye arutwa n’uguhaye akuzirikanye.
- Uguhiga ubutwari muratabarana.
- Uguhishe ko akwanga umuhisha ko ubizi.
- Uguhimye atiretse .....
- Ugusumba arakumanurira.
- Ugusuriye ntumusurire akwita ikibura nnyo.
- Ugusuriye ntumwishyure akwita akarondwe.
- Uhagarikiwe n’ingwe aravoma.
- Uhana umusore,amuhana agaruka.
- Uhaze ikivuge, ntabura ikivugo.
- Uhenera umukunzi ntamuhisha innyo.
- Uhiga ubutwari n’umugore aragarama.
- Uhima inda arayirariza.
- Uhisha mu nda imbwa ntimwiba.
- Uhishira umurozi akakumaraho abana.
- Uhonga umwanzi amara inka.
- Uhongera umwanzi amara inka.
- Ujya gutera uburezi arabwibanza.
- Ujya gutumira sakabaka aba yujuje inyama ibitebo.
- Ujya kugaya impundu z’urukwavu abanza kureba imisaya ziturukamo.
- Ukandagira agahungu ntahonyora.
- Ukize baraza.
- Ukize ububwa abukubitira undi.
- Ukize ubusore arabubagira.
- Uko umugabo aguye si ko amabya ameneka.
- Ukora icyo azi yendwa ahetse.
- Ukorora acira aba agabanya.
- Ukoze hasi yibutsa undi ibuye.
- Ukubarira akubeshya agira ati:nupfa tuzajyana.
- Ukubira cyane ukamaramo n’ubwalimo.
- Ukubise imbeba ntarobanura izihaka.
- Ukubise imbwa aba ashaka shebuja.
- Ukuboko kwafashe ingoma ntukuyirekura keretse baguciye.
- Ukubwiye ubusa umusubiza ubundi.
- Ukumoka kw’imisega ntikubuza abagenzi guhita.
- Ukuri gushirira mu biganiro.
- Ukuri kunyura mu ziko ntigushye.
- Ukuri ntikwica umutumirano.
- Ukurushije umugore akurusha urugo.
- Ukwanga atiretse arakubwira ati: cyo turwane.
- Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahagarara.
- Umubabaro w’umwana umenywa na nyina.
- Umubyeyi gito aremaza umwana igituba.
- Umugabo arigira yakwibura agapfa.
- Umugabo asiga imbwa.
- Umugabo mbwa anyagiranwa n’abandi ati jye naboze.
- Umugabo umwe agerwa kuri nyina.
- Umugabo yagiye kunnya inyuma y’igihuru impyisi irahuma, ati: wahuma wagira, intambara nk’iyi inyigeze kabiri yansubira twatongana.
- Umugabo yakubitiwe mu nsi yurugo rwa munywanyi we ntiyatabarwa ati kubana n’imbwa ndekeye aho.
- Umugabo yatutse undi ati uragapfa undi nawe ati nzagaya imwba izansangayo.
- Umugani ugana akariho.
- Umugaragu aruta ingaruzwa muheto.
- Umugore abyara uwawe ntaba uwawe.
- Umugore amenya ayo umukazana mu nkiko, ntamenya ayo umukobwa mu mpinga.
- Umugore arabyina ntasimbuka.
- Umugore asasira uwishe se.
- Umugore bamukubitiye gusambana ati: nasekwa nutarakimeze.
- Umugore gito agutatira aguseguye.
- Umugore gito arutwa n’inkingi.
- Umugore gito arutwa n’umwanzi gica.
- Umugore gito ntimubura kubyarana.
- Umugore gito ntimujyana iwabo.
- Umugore gito ntumusigaho impfubyi.
- Umugore mubi agirwa n’ingongo y’umuhoro.
- Umugore mukina agukinze umutima, wateba akagutambuka ajya gushaka imbere ye.
- Umugore musangira amata ntimusangira amazi.
- Umugore mwiza asegura inkokora inkoko zikarinda zibika.
- Umugore mwiza ntaba uwawe, yaba uwa mukuru wawe.
- Umugore ni intwari, umukanira ----- impinduka yaza akaguta mu nganigani.
- Umugore ni nyampiga.
- Umugore ni umutima w’urugo.
- Umugore ni uwo umuryango.
- Umugore ntacyo bitwaye abyara umwana wampamagariraga iki.
- Umugore ntajya kurarika, iyo araritse abuza n’uwari kuza.
- Umugore si umwiza nk’uwumva.
- Umugore umukamira impenda (amashyo) impinduka zaza ati ntacyo wigeze umpa.
- Umugore umurika mu mbere yandurura, aba yereka imbeba.
- Umugore umwita inka ya Rwogera wamwikura akagukura mu rugo.
- Umugore umwita inka ya Rwogera wamwikura wamwikura mukajya i bwami.
- Umugore umwita Nyirabarenzi yajya kuvoma akamena ikibindi.
- Umugore umwita shenge warimukura mugakura inkingi.
- Umugore uri ku mutiba ntabura umutima.
- Umugore utazakurushya inkanda agucura agutaha ho.
- Umugore w’icyongezankoni abwira umugabo we ngo niwe ruzire.
- Umugore w’inkoramwuga, abishima yikoze mu nda.
- Umugore w’ubwenge n’umugabo we iyo uburo bweze bagura ibirago bibiri.
- Umugore w’ubwenge yonka undi.
- Umugore w’umupfu agirango mukeba yagabuye.
- Umugore w’umupfu akubitirwa ku ibuga.
- Umugore w’umupfu amena ibanga ry’umukamaye.
- Umugore w’umupfu arikirigita agaseka.
- Umugore w’umupfu arya imbuto agasiga intabire.
- Umugore w’umupfu aseka ikibi.
- Umugore w’umupfu ateka bwije, umugabo akamuhinduka atihinduye.
- Umugore w’umupfu yicara nk’uwashyikiriye.
- Umugore w’umupfu, yaje rugezo abyara shikama.
- Umugore w’umupfu yarikirigise araseka.
- Umugore w’umusaza ntaherekeza urwenya.
- Umugore w’undi araryoha.
- Umugore wihenda yitwa bantanze urusyo.
- Umugore yaryamanye n’ikiremba ati nambariye ubusa ubundi.
- Umuhanga wo kurya arara akarabye.
- Umuhigi uri kure ntaramurira imbwa.
- Umuhini mushya utera amabavu.
- Umuhungu w’icyiremba yarongoye umukobwa urwaye intinyi ati unyorosoye nabyukaga.
- Umuja aruta umugore mubi.
- Umujinya w’imbwa ushirira mu kuzunguza umurizo.
- Umukecuru yanyaliye imbaragasa iti: ulitonde n’iyumuhindo yaransize.
- Umukecuru yirebye amaguru ati bumba butama waratamiye.
- Umukobwa aba umwe agatukisha bose.
- Umukobwa bamushima ingendo akarenga iwabo.
- Umukobwa wabuze umuranga yaheze mwa nyina.
- Umukobwa wahiriwe yibwira ko akirusha abandi.
- Umukobwa w’ubwira asambana asabwa.
- Umukobwa w’umutima yubahisha umuryango.
- Umukobwa w’umupfu asuzuguza umuryango.
- Umukunnyi wa cyane yikururiye abaswezi (Umukunnyi yaruhiye umuswezi).
- Umukunnyi aruhira umuswezi.
- Umukunnyi mutindi akunira impare.
- Umukwe ntaba umwana.
- Umukwe w’isoni ahera mu mfuruka.
- Umukwe w’umupfapfa yarebye imisumbi ya nyirabukwe.
- Umuntu apfumbata uwo begeranye.
- Umuntu asiga akamwirukaho ntasiga akamwirukamo.
- Umuntu asinda akariho.
- Umuntu yibyarira ikishi.
- Umuntu yigishwa imico mibi n’abandi.
- Umunyabukorikori yirutse ku bimusiga, yihisha ibimubona, yihishurira ibyapfuye.
- Umunyandugakazi yaragumiwe ati: mbure umugabo mbure n’umukiga?
- Umunyazi wa cyane yikururiye abasambanyi.
- Umunywanyi wa benshi apfa akererewe.
- Umupfu ntabura umupfunya.
- Umurenzaho (umurenzo) wera ibijumba.
- Umuruho ntiwabira habira nyirawo.
- Umusaza uhaze akina n’imyenge y’inzu.
- Umusazi arasara akagwa ku ijambo.
- Umusazi asiga akamwirukana, ntasiga akamwirukamo.
- Umusazi w’umukecuru yabonye uw’umusore yiruka ati nangwa nawe uracyabiharaye.
- Umushishi w’umushino ntushira inogonora.
- Umushumba yakubise undi ati: genda shahu turacyaragiranye.
- Umusonga wundi ntukubuza gusinzira.
- Umuswezi w’umuhanga anyaza n’utarakunnye.
- Umuswezi w’umuhanga ntarobanura ibituba.
- Umutanyu w’ingoma uruta ihundo rizima.
- Umutavu w’urulimi iyo waciye ikiziliko ntawe uwutangira.
- Umutego mutindi ushibuka nyirawo akiwurora.
- Umutego mutindi wica nyirawo.
- Umutemeli wishavu ni ijosi.
- Umuti w’impaka ni uguceceka.
- Umuti w’ubutindi ni ukwanga guhemuka.
- Umuti w’ubusore ni ukurongora.
- Umutima muhanano ntiwuzura igituza.
- Umutima usobetse amaganya ntusobanura amagambo.
- Umutima w’imfubyi watanze umutwe w’umusaza kumera imvi.
- Umutindi ntacyira niyo akize ntakira uko yabaye.
- Umutindi ntakiza undi.
- Umutware yicarira intebe undi ayibajisha.
- Umutware yakubise umugaragu ati urakoze databuja.
- Umutwe umwe wifasha gusara, ntiwifasha gutekereza.
- Umwambari w’umwana agenda nka se.
- Umwami akwicira so agacyura nyoko.
- Umwami akwicira so ugakoma yombi uti: umugome yapfuye nyagasani.
- Umwana apfa mu iterura.
- Umwana apfira mu iterura.
- Umwana murizi ntakurwa urutozi (ntakizwa intozi).
- Umwana ni umutware.
- Umwana umuhana avayo ntumuhana ajyayo.
- Umwana umwe si umuryango.
- Umwana utataramanye na se ntamenya umurage wa sekuru.
- Umwana utenguha bwira aneye rimwe.
- Umwana utumvira se na nyina yumvira ijeri.
- Umwana uzaheka ntumwicisha urume.
- Umwana w’umuja ukubitirwa ku mazi nyina yavomye.
- Umwana w’umwingingano umuha amata akaruka amaraso.
- Umwana w’undi abishya inkonda.
- Umwanda ugira akazu.
- Umwan zi aba mwa nyoko ntaba kure.
- Umwanzi agucira akobo Imana igucira akanzu.
- Umwanzi ntaba kure.
- Umwera uturutse ibukuru ukwira hose.
- Umwibone (inshiziyamanga) w’umugore yabwiye umwami ati nijye wakakwemeye.
- Umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa.
- Unera agati kikubiranyije wahaguruka kakayagutera.
- Ungaye guhera ntungaye gutinda.
- Upfuye akuruta niyo mugeze ikuzimu arakuruta.
- Upfuye arapfurikwa.
- Uratinda ngo ukumburwe, ugasanga waribagiranye.
- Uri ibuzimu azunguza ajyana iwabo.
- Uri mwanyina aruma umuheha akongeza undi.
- Urose nabi burinda bucya.
- Uruboza ruruta ururumbya.
- Urubwa ruruta ububwa.
- Urubyiruye iimpaza ntirubura impagarara.
- Urucira mukaso rugatwara nyoko.
- Uruciye mu nsi ntamenya ikiruri imbere.
- Urugiye kera ruhinyuza intwari.
- Urugo ni urufite igikali.
- Urugo rwarazwe imishino umwana avukana itanu.
- Urugo rw’umwanzi rurutwa n’itongo.
- Urugo rw’undi ruribwamo ntirusegetwamo.
- Uruka ntafata uhitwa.
- Ururiye abandi ntirukwibagiwe.
- Uruma Isi arahuha.
- Urumbije umugore ntasarura umwana.
- Urupfu rw’imbwa ni inyama.
- Ururimi rubuze icyo ruvuga rubwejagura mu kanwa.
- Urushyize kera ruhinyuza intwari.
- Urutugu ntirukura ngo rurenge ijosi.
- Urwishe ya nka ruracyayirimo.
- Urwishigishiye ararusoma.
- Urya inshuro n’incuti bigashira udahaze.
- Urya urw'undi ntarwara inzoka.
- Usanze nyina ashaje avuga ko inka za se zapfuye ubusa.
- Usanze umwana w’undi arya amabyi aramubwira ati: komeza.
- Useka usuze bwacya ukannya.
- Usenya urwe umutiza umuhoro.
- Ushaka inka aryama nka zo.
- Ushaka kugishira ipfa aracyibyarira.
- Ushaka uko nyina yashatse amara amazu.
- Ushaka umushaka asanga umweko woroshye.
- Ushize impumu yibagirwa icyamwirukankanaga (icyazimuteye).
- Usiga umugeni ku cyanzu ukajya kwenda uwo ku cyavu.
- Usiga umwanzi amara isimbo.
- Ushaka amahoro yenga amahore.
- Ushaka ko imboro zambuka uruzi abanza ibituba.
- Ushaka ntababarira imisundi.
- Ushaka umushaka asanga umweko woroshye.
- Ushyingura amurika aba yereka imbeba.
- Usurana umujinya ukinera.
- Usuze agirwa no kunutsa.
- Usuzugura agatuba ka mucyeba kakagutwara umugabo.
- Utabusya abwita ubumera.
- Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yavuze (yasize avuze).
- Utagera aragereranya.
- Utagera ibwami abeshywa byinshi.
- Utagira nyirasenge arisenga.
- Utagira ubwoba aba atagra ubwenge.
- Utagira uwo atuma arituma.
- Utakwambuye aragukerereza.
- Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri bugufi (hafi).
- Utarapfa aba akiriho.
- Utariye ibyo upfuye arya ibyo ugiye.
- Utazi akaraye araza ifu.
- Utazi akaraye i Fumbwe araza ifu.
- Utazi ikibabaje umugabo amutuka gushahurwa.
- Utazi ikizakura yica umutavu.
- Utazi ikimuhatse arora imboro ya se igitsure.
- Utazi inda arara yijuse.
- Utazi ubwenge ashima ubwe.
- Utazi umurera amureresa amabya imbere.
- Utazi Umurundi amurunda mu nzu.
- Utazi umwanzi asiga umubiri.
- Utazi umwanzi ashima inda.
- Utera uburezi arabwibanza.
- Uticaniye ntarahurira undi.
- Utinura itari iye ayigeza ku mabya
- Utuka utamutuka aba yitutse.
- Uvoma yanga avoma ibirohwa.
- Uvuze ko nyirurugo yapfuye si we uba amwishe.
- Uwabike ntasaba arasumbakaza.
- Uwabuze imfura ata ibiheko.
- Uwagumiwe ahagamwa n’amazi.
- Uwahawe n’Imana ntiyamburwa n’umuyaga.
- Uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera.
- Uwambaye ubusa ni we ugira ndende.
- Uwanga amazimwe abandwa habona.
- Uwanga gutenguhwa atuma mukuru.
- Uwanze kwumva abwirwa ari uko amaso atukuye.
- Uwanze kwumva ntiyanze kubona.
- Uwanze kwumvira se (na nyina) yumvira ijeri.
- Uwanze nyakabwana ayangana n’ibyana byayo.
- Uwarerewe n’Imana agira ngo arusha abandi guhana.
- Uwariwe n’inzoka atinya n’umunyorogoto.
- Uwarose nabi burinda bucya.
- Uwarya amabyi yarya ikirundo.
- Uwashatse neza ahura n’uwashatse nabi akamuseka agakwenkwemura.
- Uwashirijwe n’intorezo ntiyadonderwa n’irago.
- Uwenze make (amarwa) ntaba yanze ababo.
- Uwenze uwo undi yiga gusya.
- Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.
- Uwibeshya ahomera iyonkeje.
- Uwica imbeba ntababarira ihaka.
- Uwicishije inkware ukwaha ahora akumanitse.
- Uwifuje umugisha w’undi annya ibuye.
- Uwifuza icyo azabona aravuga ngo icyampa ngapfa.
- Uwigize igihuru anebwamo.
- Uwigize igitebo ayora ivu.
- Uwirinda imishyukwe ayinyarira hakiri kare.
- Uwitonze akama ishashi.
- Uwitonze atura mu itongo ry’inkuba.
- Uwitonze (ugiye kera) akama ishashi.
- Uwitonze atoragura icyatakaye.
- Uwitumiye yitwaza intebe.
- Uwiturwa ineza n’uwo yayigiriye aba agira Imana.
- Uwivumbuye n’ubundi aba yivumbitse.
- Uwiyishe ntaririrwa.
- Uwo kitararya (kitarahanda) agira ngo nta menyo kigira.
- Uwo uzaheka ntumwicisha urume.
- Uwo zivugutiwe ni wo zinywa.
- Uwububa abonwa n’uhagaze.
- Uyambariza ku ziko ikagusiga ivu.
- Uyikura mu kabindi ikagukura mu bagabo.
- Uzabona uri i Rwanda.
- Uzangaye guhera ntuzangaye gutinda.
- Uzangaye gutinda ariko ntuzangaye guhera.
- Uzapfa akakurushya ntakagucure.
- Uzasya mvome.
- Uhima igisambo arakibitsa
- Ukujyana ninjoro umushima bukeye.
- Vuguziga ni umwana w’Umunyarwanda
- Umuwitonze ntiyandura
- Wabanguka ngo ushimwe, ugasanga umugayo wagutanzeyo.
- Wanga gucyura ihene hakibona, bwakwira ugahebeba nka yo.
- Wanga kwenda umuja bugacya atwite.
- Wigana ingendo y’undi ugatagataga.
- Wikanira umugisha w’undi ukannya ibuye.
- Wima igihugu amaraso, imbwa zikayanwera ubuntu.
- Wiringira amahoro amaherere ari inyuma (yaraye ku nzira).
- Wiringira ijosi rikakubyarira umwingo.
- Wirukana imbwa akari kera ukayimara ubwoba.
- Wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimira bunguri.
- Wishinga imishinga y’imishino ugasarura imishumi y’ishati.
- Wishinga innyo y’undi iyawe ikarangara.
- Witaba kare ugatumwa kure.
- Zikama ababiri.
- Zikamwa ayo zitahanye.
- Zikama abahari
Ibitabo Twifashishije:
- J. Kananura, (1975). Imigani y’imigenurano y’imfasha abarezi (Proverbes rwandais expliqués à l’usage des éducateurs), Butare.
No comments:
Post a Comment